Nyuma y’urugendo rurerure rwo kwiyamamariza kuba President wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rutari rworoshye, umucuruzi w’umuherwe Donald John Trump yashoboye kwegukana intsinzi, ubu niwe uri kwitegurira kurahuririra kuba President wa 45 wa Amerika.
Abicishije mu bikorwa byo kwiyamamaza (campaign) bye yagiye akorera ahantu hatandukanye muri America, yagaragaje imigabo n’imigambi ye azageza ku banyamerika ubwo azaba ageze ku butegetsi dore ko Slogan (ikirango) ye ivuga ngo Make America Great Again ( Kongera kugira Amerika igihangange).
Dore bimwe mu byo yasezeranyije abanyamerika kuzabakorera:
1. Kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique
2. Kwirukana abantu badafite ibyangombwa baba muri Amerika
3. Kwangira Abasilamu kwinjira muri Amerika harimo n’impunzi zo muri Siriya.
4. Gusenya umutwe w’iterabwoba wa ISIS
5. Gukuraho itegeko ryemerera abantu gukuramwo inda (Abortion) no kubana bahuje ibitsina.
6. Kongera akazi muri Amerika no kugabanya imisoro.
7. Gukuraho ubwishingizi mu kwivuza bwitiriwe Obama ( Obama Care) n’ibindi…
Ese ibi yatangaje byakiriwe gute?
Nyuma rero yo gutangaza izi gahunda ze bamwe mu banyamerika zarabashimije ariko abandi zibakura umutima ariko byarangiye ababyishimiye bamutoye, none ubu icyo bamutegerejeho Ni ukureba ko azashyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije mu gihe ku rundi ruhande abo bitashimishije n’abo byateye ubwoba bahise batangira imyigaragambyo mu migi itandukanye yo muri Amerika.
Ubundi iyo umuntu ari kwiyamamaza agira ingamba (stratégies) akoresha kugira ngo azatorwe, bamwe rero bakibaza niba ibyo Trump yavugaga atari uburyo yakoreshaga gusa ngo atsinde amatora ariko hakaba n’abandi bavuga ko ibyo yavuze azabikora.
Obama ahana umukono na Trump muri White House
Nyuma yo gutsinda amatora uwo bari bahatanye Hilary Clinton yamwifurije intsinzi ndetse bidatinze nyuma y’iminsi ibiri atsinze yashoboye guhura na President agiye gusimbura Barrack Hussein Obama bagirana ibiganiro byamaze isaha n’igice, Donald Trump yahavuye avuga ko yungutse byinshi nyuma yo kuganira na Obama kuko burya hari igihe ibyo umuntu avuga (words) biba bihabanye cyane n’ibiriho ( reality) kandi burya ibyo abiyamamaza bakoresha ni ibikurura amarangamutima y’abantu ngo babatore ariko buryo babishyira mu bikorwa nka 50 cyangwa 60 ku ijana.
Icyo Trump avuga ku gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranije
Mu kiganiro cyamaze iminota 60 Trump aherutse kugirana n’umunyamakuru Lesley Stahl wa Televiziyo ya CBS mu kiganiro kitwa 60 Minutes, yagize icyo avuga kuri ziriya ngingo zirindwi twavuze hejuru:
1. Yemeje ko urukuta (wall) azarwubaka ariko hakaba hashobora no kuzabaho ibice hazakoreshwa ibindi bikoresho(fence) ibi bikaba bihabanye gato nibyo yavugaga yiyamamaza. Birashoboka ko uru rukuta azatangira kurwubaka ariko biranashoboka ko atarurangiza nkuko yabitangaje kuko yanavugaga ko Mexique ariyo izarwishyura ariko President wa Mexique Enrique Peña Nieto yabiteye utwatsi.
2. Ku birebana no kwirukana abantu badafite ibyangombwa baba muri Amerika yavuze ko atazirukana abimukira Bose badafite ibyangombwa kuko nawe ubwe arabizi ko atabishobora ahubwo ko ashobora kuzacyura (deportation) abagera kuri Miliyoni 2 cyangwa 3 ariko nabo avuga ko azohereza abaregwa ibyaha by’ubwicanyi, ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu n’ibindi
3. Ku birebana no kwangira abasilamu kwinjira muri Amerika yavuze ko afite inshuti nyinshi z’abasilamu ariko avuga ko nubwo hariho abasilamu beza hariho n’ababi avuga rero ko atazemerera uwo ariwe wese gupfa kwinjira muri Amerika hatabayeho igenzura rikomeye.
4. Ku birebana no gusenya umutwe w’iterabwoba wa ISIS yirinze kugira icyo abitangazaho ariko avuga ko ari bimwe mu byo baganiriyeho na Obama no kurebera hamwe uko ibigugu byo mu burengerazuba bwo hagati byagira Amahoro.
5. Ku birebana n’abashaka gukuramo inda yavuze ko atigeze ndetse atazigera abishyigikira, avuga ko n’abacamanza azashyiraho bazaba bameze nkawe kuri iyo ngingo (pro-life) gusa avuga ko bazarekera buri State uburenganzira bwayo ikaba ariyo yihitiramo icyo bashaka.
Trump yagize ati “Ndabizi ko hari ibihugu byemera itegeko ryo gukuramo inda, ndabizi neza. Ibyo sinabigenderaho rero ngo mbishyigikire n’ubwo iri tegeko rimaze imyaka 43 rigiyeho muri iki gihugu. Oya rwose ! Ushaka ko iri tegeko ryo gukuramo inda rikomeza kubaho uwo rwose ashake ikindi gihugu kibishyigikira kitari Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Itegeko riha uburenganzira abagore n’abakobwa bwo gukuramo inda ryagiyeho mu mwaka w’1973 ubwo ryemezwaga n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu rikaba ryari rimaze imyaka 43.
Naho ibyo kubana kw’abahuje ibitsina yavuze ko ntacyo bimutwaye kuko ngo yabemereye no kubarinda muri campaign ye.
6. Ku birebana no kongera akazi yavuze ko ari byo ashyizeho umutima kandi ko yizeye ko azabigeraho kuko ngo ari byo asanzwe akora kandi abimenyereye.
7. Ku birebana na Obama Care yavuze ko atazahita ayikuraho uwo mwanya ahubwo ko azabanza gutegura ubwishingizi buzayisimbura kandi buhendutse ariko avuga ko hari n’abashobora kuzayigumana ariko ikaba yavugururwa kuko yari ifite abanyamerika bayikoresha bagera kuri Miliyoni 20, kuyikuraho hutihuti bishobora guteza ikibazo mu gihugu.
Ese Trump yaba yarahindutse Nyuma yo gutorwa?
Mu biganiro amaze gukora nyuma yo gutorwa bigaragaza ko Donald Trump yahise ahinduka akaba Umubyeyi wa bose kuko no mu Ijambo ry’intsinzi yagejeje ku banyamerika yavuze ko azaba President w’abantu bose baba muri Amerika, ku buryo ubukana yari afite bwagabanutse, bityo bikaba bivuga ko hari bimwe mu byo yavuze ashobora kutazashyira mu bikorwa mu rwego rw’ubworoherane n’Ukuri kw’ibiriho (Reality) akaba ari yo mpamvu abakristo dukwiriye gufata umwanya tukamusengera cyane kugira ngo akomeze kuyoborwa n’Imana ashobore kujya afata ibyemezo bizima kandi abyubahirize.
Perezida Donald John Trump
Benshi mu bakuru b’Ibihugu bya Afrika barimo na President w’U Rwanda bamwifurije intsinzi banamwizeza kuzakorana nawe bigaragaza ko nabo bamubonyemo ubushobozi kuko nabo ni abagabo bazi gushishoza.
Ikigaragara cyo ni uko nubwo Trump ari umu President utavugwaho rumwe na benshi ashobora kuzaha Amerika icyerekezo cyiza mu maso y’Imana no mu buzima busanzwe.
Umwanditsi wacu