President Obama na “Albizu”University ya Miami bahaye Umwami Kigeli V Ndahindurwa New Awards for His Majesty, Obama yamuhaye President’s Volunteer Service Award naho Albizu University in Miami yamuhaye honorary Professorship.
Ibi bibaye mu gihe umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa utegereje gutabarizwa ahazemezwa n’urukiko mu mwaka utaha muri Amerika.
Inkuru y’urupfu rw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 yamenyekanye ku cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2016, akaba yaratanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.
Kigeli akaba yaraguye mu Mujyi wa Oakton muri Virginia,imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka 24.
Umwami Kigeli , yazize indwara y’impyiko yari amaze igihe kitari gito arwaye,: Kigeli yari arwaye impyiko, kandi yari afite na (hypertension) kuburyo abaganga bari baramutegetse gukora Sport kuko yari munini, arayikora aza kugabanuka, urupfu rwe rwatunguye benshi.
Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, yabonye izuba kuwa 29 Kamena 1936, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld, ahunga atyo, yabanje kuba muri Kenya nyuma ajya kuba muri Amerika ariho yaguye.
Umwami Kigeli akiriho