• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha

Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha

Editorial 27 Dec 2016 ITOHOZA

Dr Bizimungu, wigeze kuba Ministri w’ubuzima na Ministri w’ububanyi n’amahanga, wahanaguweho icyaha, na Sylvain Nsabimana wigeze kuba Prefe wa Butare, warangije ibihano yari yarakatiwe, bakiriwe n’igihugu ca Ghana bava Arusha.

Amakuru aturuka muri MICT, urwego rw’Umuryango w’abibumbye rwashyiriweho kurangiza insigarira rw’icyahoze ari Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha, aravuga ko kuwa gatanu nimogoroba aribwo Dr Casimir Bizimungu wari umaze hafi imyaka itanu ahanaguweho icyaha yageze muri Ghana.

Bizimungu yajyanye na Sylvain Nsabimana, wahise afungurwa akimara gukatirwa imyaka 18 y’igifungo n’urw’ubujurire mu mpera z’umwaka ushize,dore ko igihe yari amaze mu buroko cyarengagaho gato iyo myaka yari amaze gukatirwa.Mu rw’iremezo Nsabimana yari yakatiwe imayaka 25.

Muri MICT birinze kugira andi makuru babitangaho, yewe bari barabigize n’ibanga, ku buryo na ba nyir’ubwite babimenyeshweje hasigaye amasaha make ngo bafate urugendo.

Amasezerano bagiranye n’icyo gihugu cya Ghana kwakira abo bantu ntayo akomeje kuba ibanga.

Ikizwi gusa nk’uko ba nyir’ubwite babivuga, ni uko bazahabwa ibyangombwa ndetse bakaba bashobora kubona akazi.

Nyuma y’abo babiri babonye igihugu kibakira, ubu hasigaye 11 batarabona ababakira, barimo 6 bahanaguweho icyaha, na batanu barangije ibihano bahawe.

Umaze igihe kirekire muri bose, ni Ntagerura Andreya wahoze ari ministri wo gutwara ibintu n’abantu, umaze imyaka irenga 12 ahanaguwe icyaha.

Muri MICT bavuga ko bakomeje gushakakisha ukuntu haboneka ibihugu bibabakira, nubwo bamwe muri abo bantu bavuga ko babona MICT nta mwete ibishyiramo.

-5173.jpg

Dr Bizimungu ni impuguke mu buvuzi bw’abantu, naho Nsabimana ni impuguke mu by’ubuhinzi.

SOURCE: BBC Gahuza Miryango

2016-12-27
Editorial

IZINDI NKURU

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Editorial 24 Feb 2017
Suwede: Umunyarwanda agiye kwitaba urukiko kubera ibyaha bya Jenoside

Suwede: Umunyarwanda agiye kwitaba urukiko kubera ibyaha bya Jenoside

Editorial 06 Sep 2017
Byinshi Wamenya Ku Buzima Buhenze Gen Kayihura Abayemo Butapfa Kubona Imfungwa Ibonetse Yose

Byinshi Wamenya Ku Buzima Buhenze Gen Kayihura Abayemo Butapfa Kubona Imfungwa Ibonetse Yose

Editorial 20 Aug 2018
Guverinoma y’u Rwanda imaze guhagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi, akaba yari afite agaciro kuva muw’2024 kugeza muw’2029

Guverinoma y’u Rwanda imaze guhagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi, akaba yari afite agaciro kuva muw’2024 kugeza muw’2029

Editorial 18 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma ya Arsenal, u Rwanda rwatangiye gukorana na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda
IMIKINO

Nyuma ya Arsenal, u Rwanda rwatangiye gukorana na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda

Editorial 04 Dec 2019
Amerika iriyama u Rwanda ibyo rwo ruhakana
POLITIKI

Amerika iriyama u Rwanda ibyo rwo ruhakana

Editorial 13 Feb 2016
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017
Amakuru

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017

Editorial 27 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru