• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Nyamirambo : Uwari utwaye imodoka y’abacungagereza yishe umuntu ariruka, Polisi imucakira yiyoberanyije

Nyamirambo : Uwari utwaye imodoka y’abacungagereza yishe umuntu ariruka, Polisi imucakira yiyoberanyije

Editorial 27 Dec 2016 ITOHOZA

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2016, ku munsi wizihizwagaho Noheli, i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali habereye impanuka bamwe bemeza ko yari yapanzwe, imodoka y’ikigo cy’igihugu cy’imfungwa n’abagororwa (RCS) ikaba yagonze umuntu ikamwica, uwari uyitwaye akaba yafashwe kuri uyu wa Mbere agerageza gusibanganya ibimenyetso.

Ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru kivuga ko bamwe mu babonye iyi mpanuka iba, babatangarije ko uburyo impanuka yabayemo bwatumye bakeka ko hari ikindi kibyihishe inyuma. Umwe muri bo byabaye abireba, avuga ko iyi modoka yagonze uwo mugabo ntahite apfa ariko uwari uyitwaye akongera agasubira inyuma akamugonga kugeza ashizemo umwuka.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro, yagongewemo umugabo w’umukongomani wari umubaji ahita apfa, abamuzi bazi n’aho yakoreraga bakavuga ko bishoboka ko yaba yaragambaniwe n’umwe mu bantu yakoreye ibikoresho nyuma bakaza kugirana ibibazo.

Nyuma yo kugonga umuntu agahita acika, mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukuboza 2016, nibwo Polisi y’u Rwanda yasanze iyi modoka mu rugo ahantu i Nyamirambo aho uwari uyitwaye yagerageje kujijisha asibanganya ibimenyetso nk’uko byemejwe na CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

-5174.jpg

CIP Emmanuel Kabanda avuga ko imodoka bayisanganye n’ibimenyetso by’uko yagonze , avuga ko ntabyinshi kuri iyi mpanuka yatangaza kuko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ukuri kwabyo. Iyi modoka ifite ibirango GR 531 D.

Source : Ukwezi.com

2016-12-27
Editorial

IZINDI NKURU

Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana ntafunze, nta n’amatora yo kumusimbura yabaye

Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana ntafunze, nta n’amatora yo kumusimbura yabaye

Editorial 06 May 2017
Impamvu  Rudasingwa atifuza RNC ya Kayumba ? Kayumba nawe ntiyifuze RNC  ya Rudasingwa

Impamvu Rudasingwa atifuza RNC ya Kayumba ? Kayumba nawe ntiyifuze RNC ya Rudasingwa

Editorial 29 Dec 2016
Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa

Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa

Editorial 27 Apr 2017
Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Editorial 14 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

PAM-Rwanda isanga hari ukuntu Afurika ishobora kugera ku bwigenge nyabwo
Mu Rwanda

PAM-Rwanda isanga hari ukuntu Afurika ishobora kugera ku bwigenge nyabwo

Editorial 17 May 2017
Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika
INKURU NYAMUKURU

Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Editorial 28 Nov 2017
RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba
ITOHOZA

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba

Editorial 09 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru