Nyuma y’uko ku cyumweru taliki 25 Ukuboza 2016, gereza izwi nka 1930, yibasiwe n’inkongi y’umuriro bikaza gutera urujijo ku cyayiteye, ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS bwatangaje ko iyi gereza itatwitswe ahubwo ko inkongi yatewe n’insinga z’amashanyarazi zishaje.
Ubwo iyi nkongi yibasiraga iyi Gereza nta mpamvu yigeze itangazwa ahubwo ubuyobozi bwavuze ko bugiye gukora iperereza ngo harebwe icyayiteye.
Sengabo Hillary Umuvugizi wa RCS, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko bimwe mu bimaze kuva mu iperereza byerekana ko inkongi yatewe n’insinga z’amashanyarazi.
Sengabo Hillary Umuvugizi wa RCS
Yagize ati” Ni umuriro w’amashanyarazi. Ziriya nsinga zirashaje, gereza irashaje ku buryo bigaragara ko aricyo cyayiteye. Ibyo abantu bavuga ngo yaratwitse, si byo.”
Nyuma y’uko bamwe baburiye ibyabo muri iyi nkongi, ubuyobozi bw’iyi Gereza buvuga ko Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza, igiye kugira uruhare mu kubaha ibikoresho bari bube bifashishije.
Sengabo kandi yagarutse ku bya gahunda yo kwimurira imfungwa n’abagororwa muri Gereza nshya ya Mageragere, avuga ko iyo gahunda igiye kwihutishwa.
Iyi nkongi yumvikanye kuri icyi cyumweru ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli, ikaba yaribasiye igice kimwe cya Gereza ya 1930 kizwi nka Bloc ya 11 gisanzwe gifungirwamo abagabo.