• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha

ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Editorial 29 Dec 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bértin Mutezintare yasabye abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Musanze kwirinda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha;byaba ibifitanye isano n’umurimo bakora , ndetse n’ibindi muri rusange.

Yabibasabiye mu nama yagiranye na bo ku wa 27 Ukuboza mu kagari ka Ntenge, ho mu murenge wa Muhoza. Iyo nama yitabiriwe n’abagera kuri 600 bibumbiye mu mashyirahamwe atatu, ari yo; COOTAMONO – UBUMWE , COOVATRAMO na COOTRAMO.

Mu butumwa yabagejejeho, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yagize ati,”Hari bamwe mu bamotari bafatwa bapakiye ibiyobyabwenge na magendu kuri moto; abandi bakaba bafatwa bahetse ababifite. Mubyirinde, kandi mugira uruhare mu kubirwanya mutungira agatoki inzego zibishinzwe ababikora.”

Yabwiye abo bamotari ko mu bitera bamwe muri bo gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda harimo gutwara moto ku muvuduko urenze utegetswe, gukoresha telefone bayitwaye; harimo kwitaba uyibahamagayeho, kuyihamagaza ubwabo batwaye moto, gutwara abagenzi benshi, gutwara abagenzi n’imitwaro icyarimwe, no gutwara moto basinze cyangwa bananiwe; hanyuma abasaba kubyirinda.

ACP Mutezintare yabasabye kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo ku (mu) muhanda, guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha, kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose bari muri iyo mirimo, no kwambara ingofero yabugenewe (Kasike); kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.

Yababwiye ati,”Kwica amategeko agenga imirimo mukora ni ugushyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa . Nimuyubahiriza muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda ; kandi muzaba murengeye ubuzima bwanyu ndetse n’ubw’andi bawukoresha.”

Yasabye abo bamotari kurangwa n’ubushishozi kugira ngo badatwara abafite ibiyobyabwenge, magendu, n’ibindi bitemewe.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Ntara y’Amajyaruguru yitwa Cooperatives de Taxis Moto du Nord, Muberuka Safari yabwiye bagenzi be ati,” Hari bamwe muri twe birara; maze bakica amategeko atugenga; cyane cyane iyo bazi ko nta mupolisi uri mu cyerekezo bari kujyamo; ibyo ni byo bivamo gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda zikomeretsa ndetse zigahitana abantu. Twirinde gukorera ku ijisho; ahubwo twubahirize amategeko y’umuhanda kugira ngo turengere ubuzima bwacu, ubw’abo dutwaye kuri moto, ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda.”

Yakomeje agira ati,”Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twibagirwe ko umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu ari wo utuma dukora nta nkomyi iyi mirimo idutunze ndetse ikadutungira imiryango. Tugomba rero kugira uruhare mu kuwusigasira; twirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi duha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru atuma biburizwamo.”

-5201.jpg

Mu izina rya bagenzi be yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, magendu, n’ibindi byaha

RNP

2016-12-29
Editorial

IZINDI NKURU

Iyo bigeze ku Rwanda, BBC Gahuza iba umuzindaro w’umutwe wiyita Leta ya Islam (IS)

Iyo bigeze ku Rwanda, BBC Gahuza iba umuzindaro w’umutwe wiyita Leta ya Islam (IS)

Editorial 13 Aug 2021
Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Editorial 27 Mar 2021
FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Editorial 24 Jan 2025
Mu byaha bitanu  byahamye Léon Mugesera  harimo  gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi

Mu byaha bitanu byahamye Léon Mugesera harimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi

Editorial 20 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga
Amakuru

Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga

Editorial 14 Mar 2023
Seyoboka agezwa mu Rwanda ( VIDEO )
Mu Mahanga

Seyoboka agezwa mu Rwanda ( VIDEO )

Editorial 18 Nov 2016
Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.
INKURU NYAMUKURU

Ibintu bitandatu [ 6 ] bigaragaza isenyuka rya RNC na P5.

Editorial 30 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru