Nyuma y’uko umwaka wa 2016 urangiye abantu benshi bishimiye serivisi nziza Afrifame Pictures yabagejejeho, kuri ubu iyi kompanyi ikora ibijyanye no gufata amafoto n’amashusho agezweho yamaze kongera ibikoresho bishya kandi bigendanye n’igihe mu rwego rwo gukomeza guha ibyiza abayigana.
‘Drone Phantom 4’ ni kimwe mu bindi bikoresho byinshi bishya Afrifame Pictures yongereye mu byo yari isanganywe mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi nziza ku bayigana bakeneye ko ibafatira amafoto n’amashusho mu birori bitandukanye nk’ubukwe, umubatizo , inama , isabukuru y’amavuko, amafoto yihariye n’ibindi.
Ubuyobozi bwa Afrifame Pictures buratangaza ko bwishimiye uburyo ababagannye bakoranye neza ndetse bukaba bubizeza ko 2017 ari umwaka uzaba ari uw’ibishya gusa kubazabagana. Afrifame Pictures yanaboneyeho kwifuriza Abanyarwanda bose muri rusange Umwaka mushya muhire wa 2017.
Serivisi zinyuranye za Afrifame Pictures ziziyongeraho izindi zizajya zijyana n’iminsi mikuru runaka izajya yizihizwa mu mwaka. Umunsi w’abakundana wa Saint Valentin niwo munsi wegereje. Afrifame Pictures iratangaza ko kuri ubu batangije gahunda yo kuzafotora abakundana mbere y’umunsi nyirizina no ku munsi wa Saint Valentin 2017.
Uramutse ufite ibirori ushaka ko Afrifame izagufatira amafoto n’amashusho, ukaba ushaka gufata umwanya mbere(booking) wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame ariyo booking@afrifamepictures.com cyangwa ugahamagara kuri
0788304594.
Uramutse ushaka kureba amafoto y’umwihariko yagiye afatwa na Afrifame Pictures wasura urubuga rwayo www.Afrifamepictures.com