Ku itariki ya 4 Mutarama 2017, abaturage bo mu kagari ka Kimaranzara Umurenge wa Rilima bakoze inama yibanze ku mutekano, bemeranywa ko bagomba kugumya kuwubungabunga aho batuye.
Ibiganiro byatangiwe muri iyo nama, byibanze ku ruhare rwa buri muturage mu kwicungira umutekano, kwitabira no kongerera imbaraga Irondo, no kurwanya ibiyobyabwenge.
Abaturage b’aka kagari biyemeje gukomeza gukumira ibyaha bikagaragamo, barushaho guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano, ndetse no gukorana n’inzego z’ibanze mu gukumira no kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo kuko naryo rihungabanya umutekano wabo.
Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Rilima Inspector of Police (IP) Jean Berchmas Kayitare, yashimiye aba baturage kubera ko umutekano bawugize “uwabo”, abasezeranya ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubatera inkunga no kubafasha mu bikorwa byo kuwubungabunga.
Yababwiye kandi ko gukumira ibyaha bishoboka igihe abaturage bafatanyije mu gutanga amakuru y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano wabo, kuko bituma inzego z’umutekano nazo zifata ingamba zo kubirwanya.
IP Kayitare yabasabye kurwanya iby’ibanze bituma ahanini habaho ikorwa ry’ibyaha, yibanda kubasaba kwirinda ibiyobyabwenge nka kimwe mu bitera ibindi byaha birimo ubujura, amakimbirane yo mu miryango, ihohoterwa ryo mu ngo n’irikorerwa abana, n’ibindi.
Yabasabye ko buri gihe babonye ikintu cyose cyabahungabanyiriza umutekano bajya bihutira kubigeza kuri Polisi, bakanayitungira agatoki abantu bose bishora mu gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge bagafatwa,
Kuri iyi ngingo yaravuze ati:”Ibintu ni bibiri; kwirinda gukora ibitemewe n’amategeko nko kunywa ibiyobyabwenge, cyangwa gufatwa ugashyikirizwa ubutabera.”
RNP