• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza

Ubwanditsi 10 Jan 2017 ITOHOZA

Bisanzwe bizwi ko umutegetsi uyobora mu bihugu bikomeye byo ku isi agomba kuba afite imyumvire igendera ku mahame fatizo agenga ubuyobozi bwicyo gihugu. Ibi ndabivuga mbishimangira kubera ko mu bihugu byinshi byibihangage ubutegetsi ntibuba bushingiye k’umuntu umwe ahubwo haba hari inzego zitanyeganyezwa zashizweho kuburyo usanga abantu bose bayobora uhereye kuri perezida, baziyoboka bakubaha izo nzego n’ amahame abayobora kabe nubwo bamwe yaba atabashimishije.

Ibi ni muri bimwe bituma ubutegetsi runaka bufite uruti rw’umugongo rutanyeganyega bugashinga imizi, twatanga urugero nko mu Bushinwa.

Nshingiye kubyo maze kuvuga hejuru, hari ibintu byinshi bimaze kugaragara ko perezida watorewe kuyobora Amerika Donald Trump akaba azafata intebe muri White House mu minsi mike, ashobora kuzahura n’ibibazo bitazoroha mu miyoborere ye. Uyu mugabo udafite ubunararibonye muri politike wiberaga mubijyanye n’ubucuruzi, kuva yamenyekana ko yatsinze amatora, hari ibintu byinshi byagiye bimuvugwaho bigahangayikisha abantu batandukanye ni muri urwo rwego turavuga kuri bimwe.

-5273.jpg

Perezida watowe Donald Trump

Taliki ya 4 Mutarama 2017, nibwo abantu batunguwe no kumva ko Trump yatutse inzego zitandukanye zishinzwe iperereza muri Amerika abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter. Ibi byaje bikurikira ibyari byabaye m’Ukwakira 2016 ubwo yabwiraga inzego zishinzwe umutekano we ko badakwiye guhora bamubwira ibintu bimwe bamutesha umwanya. Yabacyashye ababwira ko bajya baza kumureba hari ikintu gishyashya bungutse ngo ntakeneye guhora asubirirwamo ibintu bidahinduka ngo nuko ari ukubahiriza gahunda yashyizweho.

Mu bakuru bamwe bayobora ibigo bikora iperereza muri Amerika bavuze ko bigaragara ko uyu perezida watowe ashaka gutesha agaciro ibyo bakora, ariko nyirabayazana akaba ari ko bamwe bavuze ko ashobora kuba yaratsinze amatora abifashizwemo na Putin n’igihugu cye Uburusiya, bashyira kumwanya wa mbere kuba babangamiye Amerika.

Bamwe mubagize inzego z’iperereza z’Amerika bavuze ko kandi Trump asa nugirira icyizere umuyobozi wa Wikileaks Julian Asange kuruta inzego z’iperereza zabo, mu gihe Wikileaks ifatwa nk’urubuga rubangamiye imigambi y’Amerika kuko rushyira amabanga yayo kukarubanda bikanabaviramo iki gihugu kugirana ibibazo bikomeye n’ibindi bihugu. Ikindi cyatumye uyu perezida mushya wa Amerika ashyirwa mu majwi ni ukuntu asubira mu magambo yavuzwe na Julian Asange amutaka kurukuta rwe rwa twitter.

-5272.jpg

Ibi byatumye haba abarepubulike n’abademokalate bamunegura cyane ndetse baramugaya cyane bamuziza gutesha agaciro ibyavuzwe n’inzego zabo z’ubutasi. Banababajwe n’ukuntu atuka itangazamakuru rikorera muri Amerika agaha ukuri Wikileaks n’Uburusiya. Ibi rero byateye abayobozi b’ibigo bimwe byiperereza muri Amerika urujijo kuburyo ubu barimo kugendesha ibintu buhoro hagati yabo na Trump.

Mu nkuru ya Associated de Press yasohotse iki cyumweru yo iravuga ko uku guhangana kuri guturuka kumpungenge Donald Trump afite z’uko hari ubwo hagaragara ko yafashijwe n’Uburusiya mu matora bikaba byatuma gutorwa kwe kugirwaho ikibazo bikaba byamugeza kure mukugirirwa icyizere n’abaturage b’Amerika. Ariko iki kinyamakuru kirakomeza kivuga ko imikoranire ya Trump n’inzego zinyuranye z’iperereza yarangije kugeramo igitotsi kuburyo butoroshye.

Ibi byo byamaze kugaragara ubwo Donald Trump yavugaga ko agiye gukora impinduka zikomeye mu bigo bigera kuri 17 bishinzwe iperereza muri Amerika ngo kuko hafi ya byose bitanga amakuru yakabirijwe kandi bahinduye politike kandi ataribyo bashinzwe (bloated and politicezed). Ikigo azaheraho ni The Office of the Director f National Inteligence (ODNI) kikaba cyarashinzwe muri 2004 kugira ngo gikusanyirize hamwe amakuru y’ibindi bigo by’iperereza, iki kigo cyashyinzwe kubera ibitero byabiyahuzi bateye Amerika muri 2001. Iyi gahunda yanafashwe mu gihe Trump akomeje kwisekera no gusenya raporo zitandukanye ahabwa nibi bigo.

-5271.jpg

Ibiro bikuru by’igihugu bishinzwe iperereza

Biravugwa ko kuri uyu mugoroba wa taliki 5 Mutarama 2017, uwari umujyanama ukomeye mubijyanye n’umutekano James Woolsey akaba yarigeze kuyobora CIA yamaze kwereka Trump munsi y’ikirenge aramusezera. Imva n’imvano yabyo ngo ni uko Trump yavuze ko agomba kugabanyiriza ububasha ubuyobozi bwa ODNI na CIA kandi bikazakorwa Congress y’Amerika itagishijwe inama kandi ariyo yashizeho izi nzego. Kandi Woolsey nawe ngo yababajwe n’ukuntu Trump afata inzego z’ubutasi yasanze atashobora gukorana nawe.

Uza ku isonga mubo Trump yashinze gukora iri vugurura ry’ibi bigo ni Lt. General Michael Flynn uyu akaba yari yarirukanywe muri ODNI muri 2013. Ikindi kigo kiraje ishinga Trump ni Central Intelligence Agency (CIA) kikaba kizayoborwa na Mike Pompeo, ngo ikiza kwisonga kuri CIA ni ukukigabanyiriza abakozi, abandi bakoherezwa mu bihugu bitandukanye ku isi kujya gutata aho kwicara mu biro batanga amakuru adafite gihamya.

Ikinyamakuru The Washington Post cyo kiribaza impamvu Donald Trump akomeza kuvuga ko itangazamakuru n’izindi nzego adashaka ko bikomeza kuvuga kuby’amatora, ikemeza ko biteye amakenga andi ko hari icyo bihishe inyuma ngo niyo mpamvu bagomba kubicukumbura ukuri kukajya ahagaragara. The Washington Post iravuga ko itewe impungenge nimpamvu Trump adashaka kumenya impamvu zir’inyuma y’ibikorwa by’abarusiya ngo byerekana ubumwe runaka Trump afitanye na Putin bushobora no kuzagambanira Amerika.

Gusa hari ibintu byinshi biteye amakenga kuko mu mpera z’Ukuboza 2016 ubwo perezida Putin w’Uburusiya yahuraga n’abanyamakuru barenga 1400 mu kiganiro cyanyuma cy’umwaka, yiyemereye ko ariwe wenyine waruzi neza uzatsinda amatora yo muri Amerika ataraba. Ibi bikaba byaratumye benshi barushaho kwibaza byinshi kuko na Vladimir Putin ntiyatanze ibisobanuro birambuye kuri iyi ngingo. Ikigaragara Amerika igerageza kugenda muri ibintu yitonze ku girango idatesha agaciro inzego zayo zimwe na zimwe z’iperereza bigatuma n’ibindi bihugu biyica amazi.

Trump arasabwa guhindura imyitwarire kuko bimaze kugaragara ko imiyoborere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’amahame yayo bidapfa kuyoborwa n’umuntu, ahubwo biyobora umuntu kubera imigabo n’imigambi iki gihugu kiba cyariyemeje.

Biravugwa ko ubutumwa butandukanye yagiye asohora kurukuta rwe rwa Twitter bwatumye inzego za Leta zitandukanye cyane izumutekano zitahwa n’ubwoba kubera amagambo arimo bikaba binatanga isura y’imikorere ye itazatandukana cyane n’igihe azaba yatangiye gutegeka taliki ya 20 Mutara 2017.

Ubu abavuga rikijyana mu migabo n’imigambi y’Amerika ntibacana uwaka n’Uburusiya kubera inyungu za politike zibagonganisha ahantu henshi ku isi, muri iki gihe bakanabufata nk’umwanzi wabo uza kumwanya wa mbere. Ibi bikaba bizaba ikibazo gishobora gusiga Donald Trump ahantu hatari heza na gato, kuko akenewe ubushishozi bwinshi mu byemezo bigomba gufatwa bitewe n’aho isi igeze. Biramusaba kubanza kwibira akabatizwa mu ndangagaciro za politike ngenderwaho y’Amerika akibuka ko hari ba kizigenza adashobora gupfa kunyegayeza, aba bakurikiranira bugufi uko imigabo n’imigambi y’igihugu ishyirwa mu bikorwa, bakanagenzura nushobora kuyibangamira.

Amateka akenshi akunda kugaruka, iyo usomye amateka ukareba impamvu n’uburyo aba bagiye bicwa, muburyo budasobanutse twavuga nka perezida Jonh Kennedy,Abraham Lincoln, James A. Garfield, na William Mc Kinley, kandi bari bafite ibitekerezo bikomeye, kurundi ruhande bakaba bari bafite gahunda zishobora gushyira mukibazo imigabo n’imigambi ya Leta Zunze Ubumzwe z’Amerika, byatuma Donald Trump nabo bagiye kuyoborana bongera gutekereza kumikoranire ninzego zimwe na zimwe zo muri Amerika kuko system niyo iyobora umutegetsi.

-5270.jpg
Ariko mwumve neza ntawakwifuza ko ibi byabaye kuri perezida John Kennedy na bagenzi be byaba kuri perezida urafata intebe muri White House mu minsi mike ariwe Donald Trump, gusa hari uburyo intangiriro y’ikintu yerekana iherezo ryacyo. Ikindi igihe tugezemo kiraberamo ibintu byinshi bisaba guhindura imikorere n’imitekerereze.
Twifurize Donald Trump imiyoborere n’imikoranire myiza nabo azaba ayobora aho kuzahangana kuko nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe.

Hakizimana Themistocle

2017-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

RUSHYASHYA 24 Jul 2026
CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 14 May 2019
Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside

Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 08 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru   
Amakuru

Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru  

Ubwanditsi 28 Sep 2022
Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza
ITOHOZA

Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Col. Tshibangu wari wahaye Kabila iminsi 45 ngo abe yavuye ku butegetsi, agiye gushyikizwa inkiko
HIRYA NO HINO

Col. Tshibangu wari wahaye Kabila iminsi 45 ngo abe yavuye ku butegetsi, agiye gushyikizwa inkiko

Ubwanditsi 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru