Bisanzwe bizwi ko umutegetsi uyobora mu bihugu bikomeye byo ku isi agomba kuba afite imyumvire igendera ku mahame fatizo agenga ubuyobozi bwicyo gihugu. Ibi ndabivuga mbishimangira kubera ko mu bihugu byinshi byibihangage ubutegetsi ntibuba bushingiye k’umuntu umwe ahubwo haba hari inzego zitanyeganyezwa zashizweho kuburyo usanga abantu bose bayobora uhereye kuri perezida, baziyoboka bakubaha izo nzego n’ amahame abayobora kabe nubwo bamwe yaba atabashimishije.
Ibi ni muri bimwe bituma ubutegetsi runaka bufite uruti rw’umugongo rutanyeganyega bugashinga imizi, twatanga urugero nko mu Bushinwa.
Nshingiye kubyo maze kuvuga hejuru, hari ibintu byinshi bimaze kugaragara ko perezida watorewe kuyobora Amerika Donald Trump akaba azafata intebe muri White House mu minsi mike, ashobora kuzahura n’ibibazo bitazoroha mu miyoborere ye. Uyu mugabo udafite ubunararibonye muri politike wiberaga mubijyanye n’ubucuruzi, kuva yamenyekana ko yatsinze amatora, hari ibintu byinshi byagiye bimuvugwaho bigahangayikisha abantu batandukanye ni muri urwo rwego turavuga kuri bimwe.
Perezida watowe Donald Trump
Taliki ya 4 Mutarama 2017, nibwo abantu batunguwe no kumva ko Trump yatutse inzego zitandukanye zishinzwe iperereza muri Amerika abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter. Ibi byaje bikurikira ibyari byabaye m’Ukwakira 2016 ubwo yabwiraga inzego zishinzwe umutekano we ko badakwiye guhora bamubwira ibintu bimwe bamutesha umwanya. Yabacyashye ababwira ko bajya baza kumureba hari ikintu gishyashya bungutse ngo ntakeneye guhora asubirirwamo ibintu bidahinduka ngo nuko ari ukubahiriza gahunda yashyizweho.
Mu bakuru bamwe bayobora ibigo bikora iperereza muri Amerika bavuze ko bigaragara ko uyu perezida watowe ashaka gutesha agaciro ibyo bakora, ariko nyirabayazana akaba ari ko bamwe bavuze ko ashobora kuba yaratsinze amatora abifashizwemo na Putin n’igihugu cye Uburusiya, bashyira kumwanya wa mbere kuba babangamiye Amerika.
Bamwe mubagize inzego z’iperereza z’Amerika bavuze ko kandi Trump asa nugirira icyizere umuyobozi wa Wikileaks Julian Asange kuruta inzego z’iperereza zabo, mu gihe Wikileaks ifatwa nk’urubuga rubangamiye imigambi y’Amerika kuko rushyira amabanga yayo kukarubanda bikanabaviramo iki gihugu kugirana ibibazo bikomeye n’ibindi bihugu. Ikindi cyatumye uyu perezida mushya wa Amerika ashyirwa mu majwi ni ukuntu asubira mu magambo yavuzwe na Julian Asange amutaka kurukuta rwe rwa twitter.
Ibi byatumye haba abarepubulike n’abademokalate bamunegura cyane ndetse baramugaya cyane bamuziza gutesha agaciro ibyavuzwe n’inzego zabo z’ubutasi. Banababajwe n’ukuntu atuka itangazamakuru rikorera muri Amerika agaha ukuri Wikileaks n’Uburusiya. Ibi rero byateye abayobozi b’ibigo bimwe byiperereza muri Amerika urujijo kuburyo ubu barimo kugendesha ibintu buhoro hagati yabo na Trump.
Mu nkuru ya Associated de Press yasohotse iki cyumweru yo iravuga ko uku guhangana kuri guturuka kumpungenge Donald Trump afite z’uko hari ubwo hagaragara ko yafashijwe n’Uburusiya mu matora bikaba byatuma gutorwa kwe kugirwaho ikibazo bikaba byamugeza kure mukugirirwa icyizere n’abaturage b’Amerika. Ariko iki kinyamakuru kirakomeza kivuga ko imikoranire ya Trump n’inzego zinyuranye z’iperereza yarangije kugeramo igitotsi kuburyo butoroshye.
Ibi byo byamaze kugaragara ubwo Donald Trump yavugaga ko agiye gukora impinduka zikomeye mu bigo bigera kuri 17 bishinzwe iperereza muri Amerika ngo kuko hafi ya byose bitanga amakuru yakabirijwe kandi bahinduye politike kandi ataribyo bashinzwe (bloated and politicezed). Ikigo azaheraho ni The Office of the Director f National Inteligence (ODNI) kikaba cyarashinzwe muri 2004 kugira ngo gikusanyirize hamwe amakuru y’ibindi bigo by’iperereza, iki kigo cyashyinzwe kubera ibitero byabiyahuzi bateye Amerika muri 2001. Iyi gahunda yanafashwe mu gihe Trump akomeje kwisekera no gusenya raporo zitandukanye ahabwa nibi bigo.
Ibiro bikuru by’igihugu bishinzwe iperereza
Biravugwa ko kuri uyu mugoroba wa taliki 5 Mutarama 2017, uwari umujyanama ukomeye mubijyanye n’umutekano James Woolsey akaba yarigeze kuyobora CIA yamaze kwereka Trump munsi y’ikirenge aramusezera. Imva n’imvano yabyo ngo ni uko Trump yavuze ko agomba kugabanyiriza ububasha ubuyobozi bwa ODNI na CIA kandi bikazakorwa Congress y’Amerika itagishijwe inama kandi ariyo yashizeho izi nzego. Kandi Woolsey nawe ngo yababajwe n’ukuntu Trump afata inzego z’ubutasi yasanze atashobora gukorana nawe.
Uza ku isonga mubo Trump yashinze gukora iri vugurura ry’ibi bigo ni Lt. General Michael Flynn uyu akaba yari yarirukanywe muri ODNI muri 2013. Ikindi kigo kiraje ishinga Trump ni Central Intelligence Agency (CIA) kikaba kizayoborwa na Mike Pompeo, ngo ikiza kwisonga kuri CIA ni ukukigabanyiriza abakozi, abandi bakoherezwa mu bihugu bitandukanye ku isi kujya gutata aho kwicara mu biro batanga amakuru adafite gihamya.
Ikinyamakuru The Washington Post cyo kiribaza impamvu Donald Trump akomeza kuvuga ko itangazamakuru n’izindi nzego adashaka ko bikomeza kuvuga kuby’amatora, ikemeza ko biteye amakenga andi ko hari icyo bihishe inyuma ngo niyo mpamvu bagomba kubicukumbura ukuri kukajya ahagaragara. The Washington Post iravuga ko itewe impungenge nimpamvu Trump adashaka kumenya impamvu zir’inyuma y’ibikorwa by’abarusiya ngo byerekana ubumwe runaka Trump afitanye na Putin bushobora no kuzagambanira Amerika.
Gusa hari ibintu byinshi biteye amakenga kuko mu mpera z’Ukuboza 2016 ubwo perezida Putin w’Uburusiya yahuraga n’abanyamakuru barenga 1400 mu kiganiro cyanyuma cy’umwaka, yiyemereye ko ariwe wenyine waruzi neza uzatsinda amatora yo muri Amerika ataraba. Ibi bikaba byaratumye benshi barushaho kwibaza byinshi kuko na Vladimir Putin ntiyatanze ibisobanuro birambuye kuri iyi ngingo. Ikigaragara Amerika igerageza kugenda muri ibintu yitonze ku girango idatesha agaciro inzego zayo zimwe na zimwe z’iperereza bigatuma n’ibindi bihugu biyica amazi.
Trump arasabwa guhindura imyitwarire kuko bimaze kugaragara ko imiyoborere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’amahame yayo bidapfa kuyoborwa n’umuntu, ahubwo biyobora umuntu kubera imigabo n’imigambi iki gihugu kiba cyariyemeje.
Biravugwa ko ubutumwa butandukanye yagiye asohora kurukuta rwe rwa Twitter bwatumye inzego za Leta zitandukanye cyane izumutekano zitahwa n’ubwoba kubera amagambo arimo bikaba binatanga isura y’imikorere ye itazatandukana cyane n’igihe azaba yatangiye gutegeka taliki ya 20 Mutara 2017.
Ubu abavuga rikijyana mu migabo n’imigambi y’Amerika ntibacana uwaka n’Uburusiya kubera inyungu za politike zibagonganisha ahantu henshi ku isi, muri iki gihe bakanabufata nk’umwanzi wabo uza kumwanya wa mbere. Ibi bikaba bizaba ikibazo gishobora gusiga Donald Trump ahantu hatari heza na gato, kuko akenewe ubushishozi bwinshi mu byemezo bigomba gufatwa bitewe n’aho isi igeze. Biramusaba kubanza kwibira akabatizwa mu ndangagaciro za politike ngenderwaho y’Amerika akibuka ko hari ba kizigenza adashobora gupfa kunyegayeza, aba bakurikiranira bugufi uko imigabo n’imigambi y’igihugu ishyirwa mu bikorwa, bakanagenzura nushobora kuyibangamira.
Amateka akenshi akunda kugaruka, iyo usomye amateka ukareba impamvu n’uburyo aba bagiye bicwa, muburyo budasobanutse twavuga nka perezida Jonh Kennedy,Abraham Lincoln, James A. Garfield, na William Mc Kinley, kandi bari bafite ibitekerezo bikomeye, kurundi ruhande bakaba bari bafite gahunda zishobora gushyira mukibazo imigabo n’imigambi ya Leta Zunze Ubumzwe z’Amerika, byatuma Donald Trump nabo bagiye kuyoborana bongera gutekereza kumikoranire ninzego zimwe na zimwe zo muri Amerika kuko system niyo iyobora umutegetsi.
Ariko mwumve neza ntawakwifuza ko ibi byabaye kuri perezida John Kennedy na bagenzi be byaba kuri perezida urafata intebe muri White House mu minsi mike ariwe Donald Trump, gusa hari uburyo intangiriro y’ikintu yerekana iherezo ryacyo. Ikindi igihe tugezemo kiraberamo ibintu byinshi bisaba guhindura imikorere n’imitekerereze.
Twifurize Donald Trump imiyoborere n’imikoranire myiza nabo azaba ayobora aho kuzahangana kuko nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe.
Hakizimana Themistocle