Mu Rwanda kugira ngo umwami yimikwe byagombaga kwemezwa n’abiru bagategura imihango yo kwimika bakagira amabwiriza batanga agomba kubahirizwa. Umwami Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa ni bamwe mu bamwe batubahirije amabwiriza y’ubwiru biza kubaviramo kugwa ishyanga. Ese aho ntibaba barazize umuvumo wo kutubahirizo imiziririzo y’abiru?
1. Yuhi V Musinga
Cyaraziraga kikaziririzwa ko mu gihugu habaho kudeta mu gihe cy’ubwami. Iri ni rimwe mu mabwiriza y’abiru abami bari bakomeyeho cyane. Umwami yasimburwaga n’umwana we wabaga yararazwe ubwami cyangwa undi wo mu muryango abiru baba barateganyije mu gihe umwami yabaga atarabyaye.
Yuhi V Musinga ntiyubahirije ibijyanye no kudakora kudeta kuko yahiritse umuvandimwe we Rutarindwa wari wararazwe ubwami.
Mu kwimika Musinga ihame ryo kwimikwa n’abiru ntiryubahirije ahubwo yimitswe na ba nyirarume Kabare na Ruhinankiko.
Iby’uyu mwami byaje kurangira aciwe n’Ababiligi I Moba muri Kongo ari naho yaje kugwa aranahatabarizwa (gushyingurwa).
2.Mutara III Rudahigwa
Nk’uko biri mu mateka no mu migenzo y’ibwami ko umwami yimikwa n’abiru, Mutara III Rudahigwa ntiyigeze yimikwa n’abiru ahubwo yimitswe n’Ababiligi nyuma yo guca ise Musinga agacirirwa I Moba muri Kongo Mbiligi.
Rudahigwa yaguye mu Burundi mu rugendo yarimo. Bivugwa ko yaba yarishwe arozwe n’abaganga ku kagambane k’abategetsi b’Ababiligi.
3.Kigeli V Ndahindurwa
Kigeli Ndahindurwa ni umuvandimwe wa Rudahigwa yabyawe n’Umwami Musinga.Impamvu Rudahigwa atasimbuwe n’umwana we agasimburwa n’umuvandimwe we n’uko Rudahigwa atigeze abyara.
Nk’uko Kigeli V Ndahindurwa atigeze aganirizwa n’abiru ngo abwirwe ibijyanye n’imihango agomba kubahiriza, biri mu byatumye nawe yimikwa n’Ababiligi ihame ryo kwimikwa n’abiru riburizwamo gutyo.
Yuhi V Musinga
Source: Imirasire