Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika W. Bush, Jenna ndetse na Barbara Bush baherutse kwandikira abakobwa ba Obama babihanganisha kuba bagiye kuva muri White house nk’uko nabo bahavuye barahahoze ndetse banabagira inama y’uko bagomba kuzitwara mu gihe bagiye guhindura ubuzima bwabo.
Jenna Bush Hager na Barbara Bush bandikiye Maria Obama na Sacha babihanganisha
Dore bimwe mu by’ingenzi bigize ibaruwa abakobwa 4 bo mu muryango wa Perezida Bush baherutse kwandikira abana ba Perezida Obama.
Igira iti” kuri Malia na Sasha, imyaka 8 y’ubukonje bwo muri White house bwa buri Ugushyingo irashize, turabasuhuje mu izina ry’abagize iyo nzu mwese. Turakeka ko mukomeje kurangwa n’umucyo ku maso yanyu mu gihe muri kureba irindi cumbi ryanyu rishya. Twasize imirimo yacu muri Baltimore ndetse na New York tuza I Washington kugira ngo tubatembereze tuhabereke neza.
Tuje kubereka uburiri bwa Lincoln bwahoze natwe ari ubwacu, tunabereka abaturage batari babazi n’abandi bose batumye iyi nzu muvuyemo yigera kuba iyanyu mu myaka 8 yose ishize.
Uko turi bane, iyo nzu natwe twakoreye mu masalo yayo, dushimishwa cyane n’uko iteye ariko twarayitaye imyaka ibaye 20 ari nako tugenda dutakaza ubuto bwacu. Mwe mukomeze kurangwa n’ibyishimo ndetse n’ibitwenge.
Mu myaka 8 ishize, mwishimiye muri iyo nzu, mwakoze byinshi mubona byinshi. Mwayihagazeho mureba mu marembo y’ikirwa cya Robben aho Nelson Mandela w’Afurika y’Epfo yafungiwe mu binyejana byashize, ibyo mwabikoze mufatanye agatoki na so ubabyara.
Sacha na Maria bageze muri White House bakiri bato cyane
Mwatemberanye na mama wanyu mu bihugu by’Afurika nka Maroc na Liberia kuganira n’abandi bakobwa ku bijyanye n’uburere, mwariye ku mafunguro y’Amerika, mwasuye za pariki zitandukanye mu kwishimisha, mwahuye n’abayobozi mpuzamahanga bakomeye batandukanye ndetse mushimishwa n’udukino dusekeje twa so Obama, ariko ibyo byose bwabikoze mukiri abana ndetse mwagiye no mu mashuri ahenze mugirayo inshuti.
Icyo twagira ngo tubabwire, nuko ubu mugiye guhindura ubuzima, mugiye kujya ahandi hantu mutishimiye, aho muzasanga abana mubonye bwa mbere, ahantu mbega muzaba musa n’abatagira umurongo ngenderwaho.
Gusa muzibuke ibihe byiza mwanyuzemo kuko tuzi ko mutazabura kwandika ibitabo ku buzima bwanyu mukiri kumwe n’ababyeyi banyu ndetse n’ibihe byiza mwagize mu myaka 8 mumaze mu ngoro, ubwo bataberetse gusa ahubwo babagabiye isi yose.
Tubifuriza kuzakura mukavamo abagore beza b’umugisha n’igikundiro, ariko mwibuke ko ibyo byose mubikora nk’uko natwe twabikoraga.