Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze I Bamako muri Mali kuri uyu wa Gatandatu aho agomba guhura n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika nab’u Bufaransa mu nama ya 27 ihuza u Bufaransa n’Afurika, yiga ku bufatanye n’amahoro. Iyi nama izayoborwa na Perezida wa Republika ya Mali Ibrahim Boubacar Keïta afatanyije na Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, François Hollande.
Iyi nama yitabiriwe kandi n’abahagarariye Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga Uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.
Perezida Kagame yitabiriye indi nama nk’iyi mu mwaka wa 2010 ku butumire bwa Nicolas Sarkozy wayoboraga u Bufaransa icyo gihe.
Inama ihuza Ubufaransa n’Afurika, ni urubuga abakuru b’ibihugu bunguraniramo ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo; politiki, ubukungu n’ umutekano. Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri ikabera mu Bufaransa cyangwa muri umwe mu migi y’ibihugu by’Afurika bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi ry’igifaransa uzwi nka Francofonie.
Source: Office of the President -Communications Office