Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi, abashishikariza kubukoresha mu kuzuza inshingano zabo zihindura imibereho y’Abanyarwanda.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ejo ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu yabereye muri Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yasabye abayobozi gukoresha ubushobozi Imana yabahaye mu kuzuza inshingano bashinzwe.
Ati “Imana iturema ntiyigeze idushyira mu byiciro kuva ku wo hejuru kugeza ku wo hasi. Twese twaremanywe ubushobozi bungana. Abanyafurika, Abanyarwanda bagomba guhindura uburyo batekereza, tugomba kongera gusuzuma imitekerereze yacu, indangagaciro zacu.”
Yakomeje agira ati “Nidutegereza ko badukorera ibyo twakagombye kwikorera, tuzagera kuki? Guhora iteka ahantu ukomera abandi amashyi utahava ngo ukore ibyawe, nta kamaro byagira mu iterambere ryacu.”
Aya masengesho yitabiriwe n’abagera kuri 700 barimo n’abanyamahanga baturutse mu Budage, Nigeria, Uganda, RDC n’u Burundi. Perezida Kagame yagaragaje ko hari ihuriro ryo gukorera Imana no gukorera igihugu nk’umuyobozi ku Isi.
Ati “Kugira ngo twizere ibyiza nyuma y’ubuzima, tugomba kuzuza inshingano zacu muri ubu buzima. Nk’abayobozi, Imana yaduhaye ubushobozi busendereye bwo gukora ibyiza ku bwacu no ku bo dushinzwe gukorera.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’amasengesho mu bayobozi b’igihugu, Rev.Past.Antoine Rutayisire, yibukije ko hari iterambere Imana yagejeje ku Rwanda mu myaka ishize, igaha igihugu abayobozi bafite icyerekezo kandi igaha abaturage umutima wo gukunda igihugu.
Rev.Past.Antoine Rutayisire
Hagarutswe ku by’Imana yashoboje u Rwanda mu mwaka wa 2016 birimo; gutaha ku mugaragaro Kigali Convention Centre, kwakira inama y’Afurika yunze ubumwe, inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu, WEF, gutangiza ikoreshwa rya Drones mu kugeza amaraso ku ndembe n’ibindi.
Aya masengesho yatangijwe mu 1995 agamije gusengera abayobozi b’igihugu muri rusange. Ahuza abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo; abagize Guverinoma, abadepite, abasenateri, inzego z’ubutabera, iz’umutekano, abikorera, sosiyete sivile n’abayobozi b’amadini.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aganira n’umukozi w’Imana