• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri

Ubwanditsi 18 Jan 2017 ITOHOZA

Urukiko rwo muri Malawi ruri kuburanisha urubanza rw’Umunyarwanda Vincent Murekezi ukekwaho ibyaha bya Jenoside ku ngingo yo koherezwa mu Rwanda, rwifuje ko Minisiteri ifite mu nshingano umutekano muri iki gihugu yabaha umurongo ngenderwaho mu iburanisha.

Ibi byafashweho umwanzuro ejo ku wa Kabiri, tariki 17 Mutarama, ubwo Murekezi yitabaga uru rukiko rw’ibanze ruherereye mu Murwa Mukuru Lilongwe, aho ubushinjacyaha bwagaragazaga ibimenyetso byerekana uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi bimenyetso ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko, byatanzwe n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda .

Mu iburanisha ryo kuri uwo munsi, Umucamanza Patrick Chirwa yafashe icyemezo cy’uko iri buranisha ryakomeza habanje kwisungwa inama za Minisiteri ifite umutekano w’imbere mu gihugu mu nshingano.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko abunganira Murekezi bazamuye intambamyi mu rukiko z’uko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza. Bongeyeho ko nta ngingo y’amategeko urukiko rugenderaho yo kuburanisha umuntu ukekwaho ibyaha bya Jenoside.

Nubwo ibimenyetso byose ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwabishyikirije ubuyobozi bw’iki gihugu, abunganira Murekezi bo bashimangira ko uwo bunganira adashobora koherezwa mu Rwanda bitewe n’uko nta masezerano yo kohererezanya abanyabyaha yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi.

Steven Kayuni wari uhagarariye Leta muri uru rubanza, yasubije abunganizi ba Murekezi ko nubwo nta masezerano ya kohererezanya abanyabyaha yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi, hari indi ngingo ibitegeka ikubiye mu masezerano ya Londres, avuga ko ibihugu biri mu Muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) bishobora kohererezanya abanyabyaha, kandi u Rwanda na Malawi bakaba ari abanyamuryango.

Uyu muyobozi yavuze ko niba urukiko rw’ibanze Murekezi ari kuburaniramo rudafite ubushobozi bwo kuburanisha urwo rubanza, rwakimurwa rugashyirwa mu rw’Ikirenga.

Gusa umucamanza yahise avuga ko urwo rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza ku iyoherezwa mu Rwanda rya Murekezi, ariko yemeza ko bakeneye guhabwa umurongo na Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu mbere y’uko iburanisha rikomeza.

Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizasubukurwa mu cyumweru gitaha tariki 25 Mutarama 2017.

-5431.jpg

Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside

Murekezi yahawe ubwenegihugu bwa Malawi mu 2003, ariko aza gutabwa muri yombi mu Ukuboza umwaka ushize ashinjwa amanyanga mu kubona ibyangombwa, ariko nyuma aza kurekurwa. Yongeye gufatwa ndetse atangira kuburana ku ngingo yo kumwohereza mu Rwanda.

Murekezi kandi yaburanishijwe ndetse akatirwa adahari n’Urukiko Gacaca rwo mu Karere ka Huye ku cyaha cyo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi i Tumba aho akomoka. Gusa itegeko ry’u Rwanda rimwemerera kuba yasubirishamo urubanza mu gihe yaba yoherejwe mu Rwanda.

2017-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Birakomeye : Rudasingwa Theogene  na Mushiki we uba mu Rwanda  n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Birakomeye : Rudasingwa Theogene na Mushiki we uba mu Rwanda n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Ubwanditsi 16 Feb 2016
( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas  ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ubwanditsi 18 Mar 2025
Umunyamakuru John Ndabarasa watabarijwe ko yaburiwe irengero yibereye i Kigali!

Umunyamakuru John Ndabarasa watabarijwe ko yaburiwe irengero yibereye i Kigali!

Ubwanditsi 06 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura
HIRYA NO HINO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma
IMIKINO

Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma

Ubwanditsi 03 May 2018
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba
ITOHOZA

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Ubwanditsi 16 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru