• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera – Perezida Kagame

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera – Perezida Kagame

Ubwanditsi 23 Jan 2017 UBUKUNGU

Perezida Kagame yavuze ko akamaro gakomeye urwego rw’abikorera rufite mu gushyiraho umurongo ngenderwaho mu guteza imbere ikoranabuhanga mu gihugu, anibutsa ko leta ifite uruhare ntasimburwa mu gushyiraho amategeko no gusobanurira abenegihugu ikanabagezaho ibyiza byose bikomoka ku ikoranabuhanga. Yanavuze ariko ko abikorera bagomba kugira uruhare mu ishoramari no guhanga udushya mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Ubwo yari kumwe n’abandi batanze ikiganiro cyari kiyobowe na Angel Gurria, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ubufatanye mu Iterambere ry’ Ubukungu, ikiganiro-mpaka cyavugaga ku “ Gushyiraho umurongo ngenderwaho mu guteza imbere ikoranabuhanga mu gihugu”, cyabaye mu rwego rw’Inama Mpuzamahanga y’ubukungu ibera Davos, Perezida Kagame yavuze ko Afurika yahereye ku rwego rwo hasi cyane ariko ko intego ari uko iterambere mu ikoranabuhanga ryakwihuta cyane, hashingiwe ko ibyiza turikesha biruta ibibazo rishobora gutera.

Abatanze ikiganiro bunguranye ibitekerezo by’uko ikoranabuhanga mu gihugu ryaba umusemburo wo guteza imbere inzego zinyuranye z’ubuzima bw’igihugu.

Perezida Kagame yagize ati: “ Twibanda ku bisubizo bidukemurira ibibazo. Ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ni ingenzi mu kugeza ikoranabuhanga kubo ritarageraho kandi riracyakenewe na benshi. Aba bantu benshi ikoranabuhanga niribageraho bizabyara umusaruro. Nk’abafatanyabikorwa muri iyi ngamba, tugomba no kuganira ku buryo ibyiza by’ ikoranabuhanga byagera kuri benshi kandi ku buryo budahenda”.

Perezida Kagame yavuze ko kwinjiza ikoranabuhanga muri gahunda n’igenamigambi bya Leta y’u Rwanda byazamutse cyane aho kuva mu mwaka wa 2003 kugera muri 2016 umubare w’abagerwaho n’ikoranabuhanga wageze kuri 30%. Yavuze ko ishoramari muri uru rwego ryiyongereye kandi rizakomeza gufasha abenegihugu no mu kwiteza imbere ubwabo.

Ku birebana no guhuza urwego rw’uburezi n’iterambere mu ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko urwego inzego zibishinzwe zigomba no kwita ku kureba ko ibikorwa mu burezi bihuye n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo rikenewe iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Abandi batanze ibiganiro hamwe na Perezida Kagame barimo Herman Gref, Umuyobozi mukuru wa Banki Sberbank yo mu u Burusiya, Doris Leuthard uzatangira kuyobora Ubusuwisi muri uyu mwaka akaba anakuriye urwego rurebera ibidukikije, ubwikorezi ingufu n’itumanaho muri iki gihugu cy’Ubusuwisi hamwe na Gavin Patterson, uyobora BT, ikigo cy’ikoranabuhanga mu Bwongereza

Ikoranabuhanga no guhanga ibishya biragenda bifata intera mu bice bitandukanye by’inzego zose nko mu rwego rw’amabanki, ubuzima, ubuhinzi ubwikorezi ndetse no mu ubuhahirane.

-5444.jpg

-5443.jpg

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye n’abikorera ari ingenzi kugira ngo ribashe kubyazwa ishoramari no guhanga udushya

Source : Office of the President -Communications Office

2017-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Hatangajwe imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020

Hatangajwe imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Icyo Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF muri Afurika ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Icyo Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF muri Afurika ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Ubwanditsi 23 Jul 2019
BPR Atlas Mara yafunguye Ishami ry’Icyicaro gikuru i Kigali ryihariye kuri serivisi z’ikoranabuhanga

BPR Atlas Mara yafunguye Ishami ry’Icyicaro gikuru i Kigali ryihariye kuri serivisi z’ikoranabuhanga

Ubwanditsi 06 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amb. Karega yashimye uko Abanyarwanda batuye mu Majyepfo ya Afurika bitabiriye amatora
Mu Rwanda

Amb. Karega yashimye uko Abanyarwanda batuye mu Majyepfo ya Afurika bitabiriye amatora

Ubwanditsi 05 Aug 2017
U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu
ITOHOZA

U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu

Ubwanditsi 07 Jul 2016
Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Ubwanditsi 25 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru