• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo zahanuwe n’Ingabo za M23

Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo zahanuwe n’Ingabo za M23

Editorial 28 Jan 2017 ITOHOZA

Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zahanuwe n’Ingabo za M23 kuri uyu wa Gatanu mu Ntara ya Rutshuru.

Inzego za gisirikare i Goma zatangaje ko abofisiye babiri bo mu ngabo za FARDC n’Abarusiya batatu bari mu ndege imwe bakomeretse.Aba bose ngo bajyanywe i Goma aho bari kuvurirwa nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibitangaza.

Abandi bagize itsinda ryakurikiranaga indege ya kabiri bo ngo ntibaraboneka ariko ibikorwa byo kubashakisha no kumenya aho izi kajugujugu ziherereye bikomeje kuba urujijo.

Abayobozi b’igihugu cya Congo bamenyesheje ko tariki ya 15 Mutarama 2017, abarwanyi bagera kuri 200 ba M23 binjiye ku butaka bwa Congo bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari barahungiye nyuma yo gutsindwa mu 2013.

Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abarwanyi ba M23 bari mu byiciro 2 mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 bambutse umupaka bavuye muri Uganda bafata agace kitwa Ishasha kari muri territoire ya Rutsuru mu birometero bikabakaba 155 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.

Lambert Mende yakomeje yibaza ukuntu ngo igihugu cy’abaturanyi nka Uganda cyareka abantu gicumbikiye mu nkambi z’impunzi bagatera igihugu cya Congo. Akomeza avuga ko kandi ubu imirwano yatangiye hagati y’abo bateye n’ingabo za Congo (FARDC) kuko ngo Congo ntabwo yakwemera ko hagira uwinjira ku butaka bwayo yitwaje intwaro nta ruhushya abifitiye.

-5549.jpg

Ingabo za FARDC

Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku we aremeza ko intambara nshya irimo gutegurirwa muri Uganda n’abahoze muri M23. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.

-5551.jpg

Gen. Makenga n’Ingabo ze

2017-01-28
Editorial

IZINDI NKURU

Ibibazo bibazwa Padiri Thomas Nahimana uzagera mu Rwanda kuri uyu  wa Gatatu

Ibibazo bibazwa Padiri Thomas Nahimana uzagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Editorial 23 Nov 2016
Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Editorial 03 Oct 2019
Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Editorial 28 Feb 2020
Perezida Kagame ategerejwe  bidasanzwe muri Cote D’Ivoire

Perezida Kagame ategerejwe bidasanzwe muri Cote D’Ivoire

Editorial 18 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye
ITOHOZA

Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye

Editorial 07 Jun 2016
Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame
Amakuru

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Editorial 25 Sep 2025
Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate, Uwayo Théogène niwe mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wo kuyobora komite Olempike y’u Rwanda.
Amakuru

Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate, Uwayo Théogène niwe mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wo kuyobora komite Olempike y’u Rwanda.

Editorial 01 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru