Urukiko rw’Umuryango rw’Afurika y’Iburasirazuba rwanze gusubiza Margret Zziwa ku buyobozi bw’ Inteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) nyuma yo kwirukanwa akaruregera asaba indishyi z’akababaro.
Kuwa 17 Ukuboza 2014 nibwo Inteko ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EALA) yatoye icyemezo cyo kwirukana Margaret Nantongo Zziwa.
Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, kuwa 3 Gashyantare 2017, Zziwa waregeye urukiko asaba ko yakwishyurwa miliyoni ebyiri z’amadolari nk’indishyi ko (…)
Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba rwanze gusubiza Margret Zziwa ku buyobozi bw’ Inteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) nyuma yo kwirukanwa akaruregera.
Kuwa 17 Ukuboza 2014 nibwo Inteko ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EALA) yatoye icyemezo cyo kwirukana Margaret Nantongo Zziwa.
Kuwa 3 Gashyantare 2017, Zziwa waregeye urukiko asaba ko yakwishyurwa miliyoni ebyiri z’amadolari nk’indishyi ko yirukanywe binyuranyije n’amategeko, umucamanza yavuze ko ntacyo yakwishyurwa kuko imyitwarire ye yari kumwirukanisha.
Akirukanwa, Zziwa yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko Dr Sezibera wari Umunyamabanga Mukuru wa EAC , yagize uruhare kugira ngo yirukanwe.
Dr Richard Sezibera yamwamaganiye kure, agaragaza ko icyemezo cya EALA ntaho gihuriya n’inshingano ze, ko icyo kumuhagarika cyashyigikiwe n’abadepite 32 muri 45 bagize EALA, nta bufasha yatanze.
Margret Zziwa na Senat.Dr. Sezibera Richard
Cyiza D.