Ku munsi w’ejo Urukiko rw’itegeko nshinga muri Zimbabwe rwanze ikirego gisaba yuko rwategeka ko Perezida Robert Mugabe atagifite ubushobozi bwo gukomeza gutegeka igihugu.
Icyo kirego cyari cyaratanzwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe TAKAMUKA riharanira ibyiza gusa kuri Zimbabwe, Promise Mkwananzi, cyavugaga yuko Mugabe uzuzuza imyaka 93 y’amavuko muri uku kwezi kwa kabiri ntabushobozi agifite bwo gukomeza gutegeka igihugu ngo kubera yuko ashaje cyane !
Muri icyo kirego Mkwananzi yavuze yuko hari ibimenyetso bihagije bigaragaza yuko Mugabe, wabaye Perezida wa Zimbabwe icyo gihugu kikibona ubwigenge mu 1980, nta bushobozi agifite bwo gukomeza gutegeka igihugu.
Ingero zatanzwe harimo amagambo Perezida Mugabe asigaye avuga usanga atarimo ubwenge.
Mu gufata uwo mwanzuro wo kwanga icyo kirego urukiko ( Constitutional Court) rwirinze kuvuga yuko ikirego nta shingiro gifite ahubwo rwanzura yuko cyatanzwe mu buryo butubahirije amategeko, umuyobozi wa TAKAMUKA agirwa inama yuko icyo kirego cyatangwa bushya mu gihe kitarenze iminsi 30.
Mkwananzi yabwiye abanyamakuru, nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko, yuko bagiye kongera gutanga icyo kirego ya minsi 30 itarashira. Ababikurikiranira hafi ariko bahamya yuko naho icyo kirego bakirema bushya gute kitazakirwa kuko muri Zimbabwe nta myaka y’ubusaza umuntu adashobora kurenza akiri Perezida wa Repubulika.
Nta n’ibimenyetso simusiga TAKAMUKA yabona bihamya yuko Mugabe yamaze guta umutwe bihagije ku buryo adashobora gukomeza kuba Perezida w’igihugu.
Perezida Lobert Mugabe
Amatora ya Perezida wa Repubulika muri Zimbabwe azaba umwaka utaha kandi ishyaka riri ku butegetsi ( ZANU-PF) ryifuza yuko Robert Mugabe yazakongera akaribera kandida Perezida, n’ubwo na none muri iryo shyaka hari n’abifuza yuko yasimburwa n’umugore we Grace !
Casmiry Kayumba