Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Hatumimana Christian na Uwera Jeanette yabataye muri yombi, bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo no gutanga ruswa mu matora aheruka gukorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.
Aya matora yasize Nkurunziza Gustave usanzwe ari umuyobozi atsinze n’amajwi 18 ku icyenda ya Leandre Karekezi, yakurikiwe n’ amakuru yacicikanaga ko hari amafaranga atagira ingano yatanzwe kugira ngo bamwe mu bayobozi b’amakipe babe batora Nkurunziza Gustave.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel, yavuze ko Hatumimana Christian usanzwe ari umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda hamwe na Uwera Jeanette usanzwe ari umubitsi waryo, bari mu maboko ya Police kuva kuwa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017.
Avugana n’Igihe.com dukesha iyi nkuru yagize ati: “Ni byo abo bayobozi babiri bari mu maboko ya Police,ibyaha bakurikiranyweho harimo kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe. Kuba bifite aho bihuriye no gutanga ruswa mu matora, biri mu byo tugikurikirana kuko iperereza riracyakomeje”.
SP Hitayezu Emmanuel yakomeje avuga ko iperereza ryabaye rifashe abo bayobozi bombi (umubitsi n’umunyamabanga) gusa ko kugeza ubu bagikurikirana ngo barebe niba haba hari abandi baba bari inyuma yabyo.
Kuwa gatandatu tariki ya 4/2/2017, kuri stade Amahoro, habereye amatora y’umuyobozi mushya mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball, FRVB, wagombaga gusimbura Nkurunziza Gustave wari usanzwe ayobora iri shyirahamwe gusa na we akaba yari mu biyamamaje kongera kuyobora nkuko amategeko abimwemerera.
Nkurunziza Gustave wari waragiye anengwa na benshi mu bakurikiranira hafi uyu mukino kubera uburyo wagendaga usubira inyuma umunsi ku munsi, yaje gutsinda amatora ku buryo butunguranye yegukana amajwi 18 kuri 27 y’abatoye kuri uwo munsi, ni ko kongera kuba umuyobozi w’ iri shyirahamwe atsinze Karekezi Leandre wahoze ari Mayor w’akarere ka Gisagara.
Amakuru yahise atangira gucicikana nyuma y’aya matora, ni uko abayobozi b’amakipe bagera kuri 20 muri 27 bagombaga gutora, ngo baje kuganirizwa mbere, aya makuru avuga ko buri umwe yaba yarahawe ibihumbi magana atandatu (600 000Frw) ngo azatore Nkurunziza Gustave asubire ku buyobozi.
Aya mafaranga agera kuri miliyoni 12 mu manyarwanda(12 000 000FRW), bivugwa ko yaje kuva kuri “Compte” ya komite olimpike icyumweru kimwe mbere y’amatora, ashyirwa kuya FRVB muri gahunda ya Solidarite Olimpike nkuko amakuru akomeza abitangaza. Aya mafaranga aho gukoreshwa mu iterambere ry’uyu mukino, akaba yarahise ashorwa mu matora nkuko bitangazwa, gusa iperereza rikaba rigikomeje.
Christian Hatumimana wari umunyamabanga ni umwe mu batawe muri yombi