Umucuruzi Kayitare Jean Bosco ukorera ibikorwa by’ubucuruzi muri Angola araregwa Ubwambuzi no guhohotera abakozi b’abanyarwanda yajyanye muri Angola bunyago.
Kayitare ni nyiri uruganda MANIMEX-Angola abakozi akoresha mu ruganda abakura mu Rwanda nk’abacakara bagerayo akabatera ubwoba, akabambura Passport baziyeho z’inyarwanda akabaha ibyangombwa by’ubuhunzi nabyo by’ibihimbano.
Jean Bosco Kayitare n’Umugore we
Kubera ko abo banyarwanda akura cyane cyane mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu ntara aba yabijeje ibitangaza ko bagiye gukira yabagezayo akabakoresha uburetwa, Igihe kirekire bakora amasaha y’ikirenga badahembwa kandi ntabashe kubishyurira ibibatunga, ahubwo akabatera ubwoba arinako uteye hejuru amufungisha, bagatinya kubera ko ntabyangombwa byo mu rwanda baba bagifite, ahubwo abaha ibyemezo by’impunzi aba yabasabiye mu buyobozi atanze ruswa, uteye hejuru yohereza Police na Convocation ikamutambikana hafi kumwohereza mu Rwanda kungufu.
Bamwe muri abo bakozi bagera kuri 40, hari abahisemo kuvuga akarengane kabo bandikira Ambasade y’u Rwanda muri Angola ariko ntibabona igisubizo, abo ni Masabarakiza Abed, wishyuza ibihumbi 36 USD, uyu akaba amaze imyaka 12, muri Angola muri ubwo buretwa, Rukundo Jean Damascene wishyuza ibihumbi 22,5 USD akaba amaze imyaka 7 na Kibibi Prosper wishyuza ibihumbi 20 USD, akaba amaze imyaka 5, abandi bajyanywe bunyago bahisemo kujya kwihisha muzindi ntara no gushakisha yo ikibatunga kuko ntabyangombwa bagira byabagarura mu Rwanda, babaho nk’impunzi.
Ibaruwa bandikiye Ambasade y’u Rwanda muri Angola babura igisubizo
Nguko uko bamwe muri aba bakozi bandikiye ikinyamakuru Rushyashya batabaza, banasaba gukorerwa ubuvugizi kuri Guverinoma y’u Rwanda, bati:
Bwana muyobozi wa Rushyashya tubandikiye tubasaba ubuvugizi kuko twagerageje kumenyekanisha akababaro kacu duterwa n’umugabo witwa Kayitare Jean Bosco ukorera inaha muri Angola twagerageje kwandikira Ambassade yacu inaha Angola tubamenyesha akarengane twahuye nako ariko ntitwabasha kubona igisubizo.
Ibyangombwa bya Jean Bosco Kayitare akoresha muri Angola
Twitabaje , abatwunganira munkiko ariko kuberako inkiko z’Angola zitaratangira gukora, zizatangira mukwezi kwa Gatatu bisabako tuba dutegereje.
Kubera icyo kibazo dukomeje gihigwa no gukorerwa ihohoterwa kubera ko Kayitare Jean Bosco byamwanze munda ashakisha aba police aha Ruswa, taliki 11/02/2017 baza mungo zacu aho dutuye hari nka 3h00´, zijoro baraduhambira batujyana kuri police yapanzeko baherako batwuriza indege kungufu itugeza mu Rwanda nkabandi banyabyaha bose.
Twamenye ko yari yaguze n’amatike yindege ariko tugezeyo tubasobanurira uko biteye ubwo aba avocat bacu barabasobanurira kuko icyokibazo kiri mu rukiko barangije baraturekura.
Kubera ko Police y’Angola mugace dutuyemo yaguzwe na Kayitare, kugeza ubu ntawukirara hamwe kuberako dushobora kugirirwa nabi, kugirango haburizwemo uburenganzira bwacu dusaba cyane ko ntamutekano dufite.
Turacyashakisha Kayitere Jean Bosco kuri telefone akoresha muri Angola 923422469 kugirango tumubaze iby’iki kibazo ariko ntarabasha kuboneka kumurongo we wa telefone, kimwe niza baramu be na murumuna we akoresha muri urwo ruganda ntibitaba telefone zo mu rwanda.
Turacyabitohoza..
Cyiza D.