Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi; ari rwo:www.police.gov.rw yakanguriraga abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira, hagamijwe gukomeza gufatanya kubungabunga umutekano.
Aya ni yo makuru y’ingenzi yaranze Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize:
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha rwahuriye mu mwiherero
Komite nyobozi n’abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ku rwego rw’akarere baturutse mu gihugu hose, babitewemo inkunga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), na Polisi y’u Rwanda, ku wa gatandatu tariki 18 Gashyantare, rwakoze umwiherero w’umunsi umwe, basuzumira hamwe aho bageze bashyira mu bikorwa intego yabo nyamukuru yo gukumira no kurwanya ibyaha.
Uyu mwiherero wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, yashimiye uru rubyiruko ibyo bamaze kugeraho mu gukumira no kurwanya ibyaha, abasaba gukomeza gukorera ku ntego. Ibikurikiyeho.
Kirehe: Abarobyi bafashe umusore winjizaga urumogi mu gihugu
Ku itariki ya 17 Gashyantare, abarobyi bakorera akazi kabo mu ruzi rw’Akagera bafashe umugabo witwa Ntibaziganya Emmanuel w’imyaka 28, ubwo yinjizaga mu gihugu urumogi rw’ibiro 20, agerageza kurucisha ku cyambu cya Rushonga kiri mu murenge wa Mpanga, akarere ka Kirehe. Ibikurikiyeho.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, ku wa gatatu tariki ya 15 Gashyantare yafashe umugore ukekwaho kugerageza guha ruswa umupolisi wakoreshaga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ngo amufashe kurubona.
Uyu mugore witwa Tuyizere Claudine w’imyaka 33 ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, akaba yarafashwe ageragezaga guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) uwo mupolisi wakoreshaga ibizamini kugira ngo amuhere musaza we witwa Imanishimwe Valens w’imyaka 23 uruhushya rwo gutwara moto kuko yari amaze gutsindwa ikizamini cyateganyijwe. Ibikurikiyeho.
Abayobozi b’Urubyiruko rw’Abaisilamu biyemeje kugira uruhare mu gukumira ubutagondwa
Abayobozi b’Urubyiruko rw’Idini ya Isilamu mu Rwanda rwiyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni.
Ibi rwabyiyemeje ku itariki 16 z’uku Kwezi mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru; akaba yaritabiriwe n’abagera kuri 75. Ayo mahugurwa yateguwe n’Umuryango w’Abaisilamu mu Rwanda (RMC) ufatanije na Polisi y’u Rwanda. Ibikurikiyeho.
Isange One Stop yatangirije ubukangurambaga ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bitaro bya Rwinkwavu
Ku wa kane tariki ya 16 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu Isange One Stop Center, yatangije ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, butangirizwa mu bitaro bya Rwinkwavu biri mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza.
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:” Twese hamwe dufatanye mu kurandura ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.” Ibikurikiyeho.
Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera
Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no kugarura ituze, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera yabwiye abagize Komite zo kubungabunga umutekano bo mu karere ka Rwamagana ko gusesengura amakuru bahawe no kuyaha izindi nzego zibishinzwe ku gihe ari ingenzi mu kurwanya ibyaha.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abo mu murenge wa Nzige 82 ku itariki 15 z’uku Kwezi; aho yababwiye ati,”Ukumira ibyaha kuko wamenye ko hari umugambi wo kubikora. Niba ubonye amakuru yerekeye ikintu kinyuranije n’amategeko, yasesengure; hanyuma ayasangize izindi nzego zibishinzwe kugira ngo habeho gufatanya kubikumira.” Ibikurikiyeho.
Rulindo: Umubitsi w’Umurenge SACCO afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga
Ku itariki ya 14 Gashyantare, Umubitsi w’Ikigo cy’imari iciriritse cyo mu murenge wa Base”Umurenge SACCO”, akarere ka Rulindo (SACCO Izuba Base), yafashwe na Polisi y’u Rwanda acyekwaho kunyereza amafaranga y’icyo kigo arenga miliyoni.
Ufunzwe acyekwaho iki cyaha ni uwitwa Habaguhirwa Jean Claude; akaba yarafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’ iyo Sacco, bikaza kugaragara ko hari amafaranga ari kubura, ubwo buyobozi buhita bubimenyesha Polisi. Ibikurikiyeho.
Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha
Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka; ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure abandi” rigamije gutanga umusanzu mu kurwanya ibyaha bakoraga. Ibikurikiyeho.
Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano
Uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha muri serivisi z’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda buzwi nka Hand Held Terminal (HHT), bumaze kubyara umusaruro, dore ko mu mpera z’iki cyumweru bwatumye hafatwa abagabo 2 bakekwaho gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano. Ibikurikiyeho.
Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bakora mu Ishami ryayo ry’ubuvuzi barimo gupima ku buntu agakoko gatera SIDA abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo mu karere ka Karongi.
Iki gikorwa cyatangiye ku itariki 10 z’uku Kwezi. Biteganyijwe ko kizamara iminsi icumi. Iyi serivisi irimo guhabwa abagize Komite zo kubungabunga umutekano, abagize Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), Inkeragutabara , Abajyanama b’ubuzima, n’imiryango y’abagize ibi byiciro. Ibikurikiyeho.
RNP