Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama yiga ku gutwara abantu n’ibintu mu ndege ku Mugabane w’Afurika, ko hakwiye gushyirwa ingufu mu bwikorezi bwo mu Kirere hagati y’Abanyafurika.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje yavuze ko u Rwanda rushishikajwe no guteza imbere ubwikorezi mu karere hakoreshejwe imihanda, ariko izo ngamba zikwiye no gushyirwa mu bwikorezi bw’indege.
Yabitangaje ubwo yafunguraga iyi nama iteraniye i Kigali, kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gashyantare 2017 muri KCC.
Yagize ati “Twizeye ko vuba aha, umunyafurika wifuza gukoresha indege asura ikindi gihugu cya Afurika, bizajya bimworohera aho kuba umuzigo (…) Turifuza kubona Abanyarwanda n’Abanyafurika bitabira gutwara indege, gusana izangiritse n’indi mirimo yo muri uwo rwego.”
Perezida yavuze ko kandi hakwiye gukurwaho inzitizi, gusa ko ibyo gusa bidahagije kuko hakwiye no kubakwa ubushobozi bw’abakora muri uru rwego rw’ubwikorezi bukoresha indege.
Iyi nama yitabiriwe n’abantu 550 bavuye mu bihugu 58, ibigo by’indege 120 n’ibindi 56 bimurika ibikorwa.
Foto: Village Urugwiro