Uwera Dalila , 1992 yatorewe kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 1993, mu muhango wabereye kuri Hotel Chez Lando. Nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bari abakemurampaka [Guge ] Sam Goddy Nshimiyimana wari mubateguye ayo marushanwa ntabwo Uwera Dalila yabaye Miss wambere mu Rwanda nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru, kuko ngo uwabaye Miss Rwanda 1992 ni Jeanne Munyankindi ukomoka i Ndera mu Karere ka Gasabo wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
N’ubwo amaze iminsi yandikwa mu binyamakuru bitandukanye byahano mu Rwanda asaba guhabwa agaciro nka Nyampinga wambere w’u Rwanda, Uwera Dalila akwiye kuvugisha ukuri ku ikamba nyaryo yegukanye 1992, aho kubeshya Abanyarwanda kuko aziko abenshi ari bashya mu gihugu. Ahubwo koko yabaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka ukurikiyeho 1993 aba [Miss Rwanda 1994 ] kuko ngo ntamategeko byagiraga.
Uwera Dalila mu kiganiro yahaye kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda yahishuye andi mabanga y’urugo rwe aho yahamirije abanyamakuru ko yamaze gutandukana n’umubiligi bari barashakanye,gusa yirinda kugaruka ku cyo yapfuye n’uyu wahoze ari umugabo we na cyane ko ngo ari ibintu biri hagati yabo ndetse yumva nta mpamvu n’imwe yatuma atangaza icyo bapfuye.
Uwera Dalila yabwiye umunyamakuru ko we n’umugabo we bari babanye imyaka umunani aho kuba itatu nk’uko byavuzwe, ahubwo hakaba hari hashize imyaka itatu bakoze ubukwe. Yaboneyeho kumara abantu amatsiko ahamya ko bari bamaze imyaka ibiri baratandukanye dore ko bamaze no kubona gatanya.
Uwera Dalila yatandukanye n’umugabo bari barashakanye nyuma yo kubyarana umwana umwe, kuri ubu ufite imyaka ine. Mu kiganiro ni icyo kinyamakuru yavuze ko nyuma yo gutandukana n’uyu wari umugabo we yatangiye ubuzima bushya ndetse anongeraho ko yamaze kubona umusore bakundana bagiye kumarana umwaka wose bari mu rukundo ndetse bakaba biteguye kurushinga mu gihe icyo aricyo cyose baba bamaze kubyumvikana.Yagize ati:
“Njyewe, ubu natangiye ubuzima bushya, yego mfite umukunzi mushya ni umubiligi wikorera business isanzwe, turakigana ariko igihe icyo aricyo cyose twabana kuko sinakongera gukora ikosa ryo kubana n’umuntu tutiganye neza ngo ndebe ko twahuza.
Uwera Dalila yabajijwe niba yiteguye kongera gukora ubukwe naho azabukorera n’uyu mukunzi we mushya, mu gusubiza iki kibazo, aratsemba avuga ko atakongera gutangaza umukunzi we mushya ahubwo ko abantu bazamumenya igihe nikigera.
Asubiza iki kibazo Dalila yagize ati: “Nzaza mu Rwanda gukora ubundi bukwe, agomba gukwera data mu Rwanda.”
Uyu mubyeyi kandi yabwiye umunyamakuru ko yiteguye kuza mu Rwanda muri Nyakanga 2017 mu mirimo ye isanzwe ya buri munsi ariko harimo no kurangiza bimwe mu bibazo afitanye n’umuntu baguze inzu mu Rwanda agashaka kuyimunyanganya.
Yashimiye CID y’u Rwanda yamufashije kuryoza uwo muntu amanyanga yari agiye kumukorera, bityo ngo akaba azaza mu Rwanda mu minsi iri imbere aho azaba aje kureba uko iki kibazo gikemutse.
HARI ICYO ASABA MINISPOC
Uyu mubyeyi ikindi yifuza ni uko MINISPOC yamwibuka bakamushumbusha ikamba rye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yamunyaze dore ko nyuma yo kuryegukana, aya mahano yahise atangira bikarangira ahise ahunga bityo kuri ubu akaba yumva Minispoc n’abafatanyabikorwa bayo bakamuhaye irishumbusha iryo yatsindiye Jenoside yakorewe abatutsi ikarimunyaga. Ibi arabivuga mugihe hamaze kugaragara andi makuru yemeza ko 1992 yabaye igisonga cyambere cya Nyampinga, aho kuba Nyampinga wambere w’u Rwanda nkuko abivuga.
Uwera Dalila yakomeje asaba ko yahabwa agaciro mu irushanwa rya Miss Rwanda dore ko ngo kuba yarabaye Nyampinga w’u Rwanda wa mbere mu mateka akaba akiriho ari amahirwe abana b’abakobwa bakabaye babona yo kuganira nawe bityo akaba asanga bakabaye bamuhamagara igihe iri rushanwa rigiye kuba agafasha abana b’abakobwa kwitegura neza iri rushanwa.