Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye abayobozi batatu bo mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’intoki Volleyball (FRVB) n’undi wo muri Komite Olympic mu Rwanda bari bafunzwe bakekwaho gutanga ruswa mu matora ya komite y’iryo shyiramwe, nyuma yo kubura ibimenyetso bifatika bibahamya icyaha.
Mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Kane, tariki 2 Werurwe 2017, urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha butatanze ibimenyetso bifatika bishinja aba bayobozi , harimo kuba butaragaragaje uwakiriye ruswa n’icyo yatangiwe.
Gustave Nkurunziza, Umuyobozi wa FRVB
Rushingiye kuri izo mpamvu, urukiko rwategetse ko abaregwa barimo Hatumimana Christian, Umunyamabanga wa FRVB, Uwera Jeannette (umubitsi ), Mukundiyukuri Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komite y’imikino Olympic na Gustave Nkurunziza, Umuyobozi wa FRVB, barekurwa kugeza ubwo ubushinjacyaha bwakongera kugaragaza ibimenyetso bifatika bibashinja.
Aba bayobozi batawe muri yombi kuwa 9 Gashyantare 2017 nyuma y’amakuru yavuga ko amatora yasize Nkurunziza Gustave usanzwe ari umuyobozi wa FRVB atsinze n’amajwi 18 ku icyenda ya Leandre Karekezi, haba hari amafaranga menshi yatanzwe kugira ngo bamwe mu bayobozi b’amakipe bamutore.
Hatumimana Christian, Umunyamabanga wa FRVB