Jean Bosco Uwitonze yafatiwe mu murenge wa Kazo, akarere ka Ngoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane afite imifuka itanu y’urumogi kuri moto.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, Senior Superintendent of Police(SSP) Janvier Mutaganda atangaza ko Uwitonze bahimba Kigingi, yatanzweho amakuru n’irondo nyuma yo kumubona muri ako gace mu buryo budasanzwe.
Yagize ati:” Mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo , irondo ryo mu kagari ka Kinyonzo ririmo gutaha, babonye moto yinjira mu ishyamba riri hafi aho bituma bayikemanga; niko guhita bahamagara Polisi ya sitasiyo ya Mutenderi iri hafi aho.”
SSP Mutaganda yongeyeho ati:” Abapolisi bari bagiye mu kazi gatandukanye baje nyuma ho gato, abari muri iryo shyamba barimo guhererekanya urwo rumogi, bumvise abapolisi baje bariruka basiga moto ihambiriyeho ruriya rumogi ; iby’amahirwe ariko, abanyerondo bari bamenye Uwitonze wari uyitwaye, usanzwe unazwi muri ako gace nk’umucuruzi w’urumogi, akaba yarafashwe nyuma yaho gato.”
Hagati aho, umuyobozi wa Polisi mu karere yatangaje ko, undi witwa Ishimwe Diogene w’imyaka 22, nawe yaje gufatirwa mu murenge wa Mutenderi ku manywa, aho yafashwe n’abaturage , nyuma yo gukemanga umufuka yari atwaye, bakamuhagarika, bamusatse bamusangana ibiro 8 by’urumogi.
Aha yagize ati:” Tuzi ko imirenge ya Kazo na Mutenderi ikoreshwa nk’inzira y’abacuruza ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi biva mu murenge wa Gahara muri Kirehe bivuye hakurya y’umupaka, bigakomeza umuhanda wa Rwamagana bijya I Kigali; twakajije umurego mu kubifata ariko cyane cyane twigisha abaturage gutanga amakuru kuri abo bantu igihe cyose bababonye.”
Kirehe ikaba izwi nk’ahantu hambukira ibiyobyabwenge byinshi biva hakurya y’umupaka byinjira mu gihugu bicishijwe ku mipaka itemewe.
Ahandi, Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yafashe inzoga zo mu mashashi zitemewe zigizwe n’udupaki 684 twa chief waragi 684, udupaki 36 twa blue sky n’ utwa kitoko waragi 120 , nyuma yo gusaka inzu y’uwitwa Ingabire Marie Claire utuye mu kagari ka Gihembe, mu murenge wa Kageyo.
Gicumbi nayo ikaba ikoreshwa nk’ahantu hakunze kwambukira inzoga zo mu mashashi zitemewe mu gihugu, hakaba harashyizweho amatsinda yo kuzirwanya nibura muri buri murenge muri 27 igize akarere kose, nk’uburyo bwo guhashya ikwirakwizwa n’icuruzwa ryazo.
Ibi bikaba byaragize akamaro kubera ko, guhera muri Kanama umwaka ushize, hamaze kwangizwa inzoga z’ubu bwoko zifite agaciro ka miliyoni 50 z’amanyarwanda.
Kuri ubu, Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi ikaba yarashyize imbaraga mu kwigisha abaturage ibashishikariza gushora izo miliyoni mu bucuruzi bwemewe aho kuzishora mu biyobyabwenge.
RNP