Mu rwego rwo kugishiriza inama abantu batandukanye kuri ubu dufite umugore wangiye umusore ubushobozi ashaka undi amukundiye ubutunzi none yatangiye kwicuza, arashaka ko twamugira inama.
Yateruye agira ati “Ndi umugore w’imyaka 26 mfite ikibazo kinkomereye cyane nifuza ko mwangiraho inama.”
“Nkirangiza amashuri yisumbuye nakundanaga n’umuhungu wakoraga akazi ku buganga, twarakundanaga pe, ariko nkumva gahunda afite iyo kubana izaza nka nyuma y’imyaka itanu.
Ubuzima nakuriyemo ntago twari twifashije iwacu bigatuma mpora numva ntashobora gushaka umusore udafite ubushoboozi bufatika. Ubwo tumaranye imyaka itatu mbona ubuzima bwe budahinduka kandi n’ibyo kubana nawe abishyira mu nzagihe cyane, naje kubona undi musore ufite inzu, ufite imodoka, ufite ubushobozi ku buryo byagaragaraga, ansaba ko twakundana, bityo kubera uburyo nifuzaga umugabo umeze nk’uwo, nawe naramwemereye ntitaye ko mpemukiye wa muganga twakundanaga bya nyabyo.
Ubwo uwo musore yaje mu rugo papa aramukunda cyane abo mu muryango bose bansaba kuba ariwe nakunda kuko yari akize. Nawe ntitwamaranye n’umwaka ahita ansaba dukora ubukwe turabana, gusa ibyo nari niteze byo kuba ngiye kubaho neza siko byagenze!
Mu rugo ntacyo tubuze dufite ubushobozi ariko nta mutuzo, nta mahoro njyewe mfite rwose mbaho nabi kuva kuwa mbere kugeza ku wundi wa mbere! Umugabo aransuzugura cyane, amfata nk’umukozi wo murugo rwe, nyuma y’ukwezi gusa tubana yahise ahinduka nk’ikirere, gukora ku mafaranga ye binsaba inzira ndende cyane, mbese ndahangayitse bikomeye ku buryo nsigaye nicuza icyatumye nirukira uyu mugabo.”
Yakomeje agira ati “Hagati aho mbere yo gushakana nawe wa muganga twakundanaga yarababaye cyane, ambwira amagambo ko ngomba kubigendamo gacye kuko nshobora gushaka uwo mugabo ubuzima ntibugende neza nkuko nari mbyiteze.
Uko yabimbwiye niko byagenze pe, hanze abantu baba babona nishimye ariko imbere muri njye ibibazo ari byose, nabiganirije wa muganga arambwira ngo nzashake uko namwiyenzaho nake gatanya dore ko ntaranasama ngo mbe wenda mfite umwana w’uyu mugabo tubana.
Ansaba ngo nzake gatanya ngo nze aracyankunda twibanire, kandi nanjye numva aho bigeze umutima munini umpatiriza kuba nava muri uru rugo none nabuze inzira byacamo, niba naba mfashe icyemezo cya nyacyo bikanyobera”
Uyu mugore akeneye inama zanyu!
KAYISIRE Belyse
Njye uko ndikumva uwo mugore biramukomereye pe.gusa icyo namubwira kandi nanamusaba mbere na mbere nabanze yumve icyo umutima namawe umusaba gukora maze yumve nizo tumugira,naho ubundi uyu mugabo niba yatagiye kwitwara uko ntagihe bamaranye nareke kuba umwana areke batandukane ariko yitonde ntasame kuko aramutse abyaye umwana yazahura nibibazo atazi uko byatagiye,ikindi kandi baramutse batandukanye azitonde yokuyita yirukanyira gushaka undi azabanze atuze maze azabe ashaka niba uwo muganga akimukunda azakomeza amutegereze,azamubwireko atarabyakira kandi azashishoze,murakoze cyane.