Mu rwego rwo kwibutsa abapolisi kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza ku baturarwanda, kuri iki cyumweru taliki ya 12 Werurwe 2017, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yasuye abapolisi bakorera mu mujyi wa Kigali; ni ukuvuga abakorera mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro .
IGP Emmanuel K Gasana yakiriwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Commissioner of Police(CP) Emmanuel Butera ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police(ACP) Rogers Rutikanga , ba ofisiye n’abapolisi bagera kuri 480.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu ijambo yagejeje ku bapolisi, yibanze ku bintu bitandukanye birimogusobanukirwa no kuzuza neza inshingano kuri buri mupolisi, gukorana ubunyamwuga mu kazi, kurwanya ruswa, ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, kumenya amakuru hakiri kare y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano hagamijwe gukumira.
IGP Gasana akaba yakomeje avuga ko umupolisi ukora akazi ke neza agira disipulini , atagomba kurangwa n’imyitwarire mibi nk’ubusinzi, isuku nke, kwiyandarika n’izindi ngeso mbi zidahesha isura nziza umupolisi na Polisi y’u Rwanda muri rusange.
Yashimangiye ko umupolisi agomba kuzirana n’ikibi cyane cyane ruswa n’ibijyanye nayo byose, aho yibukije ko Polisi y’u Rwanda by’umwihariko itihanganira ruswa n’uwayifatiwemo cyane cyane ku mupolisi, bityo abasaba kuyigendera kure kuko idindiza iterambere ry’igihugu.
Mu bindi yababwiye, IGP Gasana yasabye abapolisi bakorera mu Mujyi wa Kigali gufata neza ibikoresho bya Polisi bakoresha, gukora akazi ko kurinda abaturage ariko nabo ubwobo birinda, kwakira neza abagana Polisi aho ikorera hose ndetse no kugira umurimo unoze; yabasabye kandi guharanira iterambere ry’igihugu kandi bakajyana na gahunda za Leta.
Asoza, IGP Gasana yibukije abapolisi ko tugiye kwinjira mu gihe cy’icyunamo, ko bagomba kuba maso kandi bakabungabunga umutekano uko bikwiye.
Ubwo Umuyozi mukuru yaganiraga n’abapolisi b’umujyi wa Kigali kuri iki cyumweru, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza nawe yasuye abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bagera kuri 370, aho yabakanguriye kurandura ruswa , kuba maso bakarwanya iterabwoba , kurangwa na disiplini , kwita ku kazi kabo no gukora kinyamwuga.
Uru ruzinduko umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagiriye mu Mujyi wa Kigali, rushoje izo yagiriye mu zindi ntara, hamwe n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bungirije; ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe abakozi n’ubuyobozi DIGP Juvénal Marizamunda, aho bagiye babonana n’abapolisi bazikoreramo.
IGP Emmanuel K Gasana