Abagabye igitero mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru mu Karere ka Rusizi bakica abaturage babiri mbere yo guhunga basubira mu gihugu cy’u Burundi aho bari baturutse.
Biravugwa ko hafashwe ibitambaro byanditseho FDD bisobanura mu magambo arambuye y’icyongereza “Forces for the Defense of Democracy” .
FDD ikaba yari nk’ishami rya gisirikare ry’ishyaka CNDD riri ku butegetsi mu Burundi ubwo ryari mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa perezida Buyoya.
Ntiharasobanuka neza niba ari ukuyobya uburari cyangwa ari ubutumwa urubyiruko rw’ishyaka CNDD rwashakaga guha u Rwanda bw’uko rushobora no kugabwaho ibitero bikomeye mu minsi iri imbere.
Imbonerakure
Chimpreports Ikinyamakuru cyandikirwa i Kampala muri Uganda kivuga ko umwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda yatangaje ko bakeka ko umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi uzwi nk’Imbonerakure waba ari wo wateguye iki gikorwa.
Insoresore zo muri CNDD zakunze gushinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’Umuryango w’Abibumbye uzishinja gukubita, gukomeretsa, ubwicanyi, gusahura no kwica abanyapolitiki. Imbonerakure kandi zishinjwa gufatanya n’ubutegetsi mu bikorwa byo kujujubya abatavuga rumwe n’ubutegetsi nubwo bubihakana.