Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2017, Madame Jeannette Kagame yatangije mu Rwanda ihuriro mpuzamahanga ryiswe “She Trades” ry’abagore bakora ubucuruzi hirya no hino ku isi.
Iri huriro risanzwe rifite amashami mu bindi bihugu, rigamije kuzafasha abanyarwandakazi bakora Ubucuruzi kubwagura bukamenyekana ku rwego Mpuzamahanga.
Umuhango wo gutangiza iri huriro wabereye muri kigali Convention Center witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo, Mme Arancha Gonzalez Umunyamabanga mukuru wa International Trade Centre na Mme Hon Priti Patel Umunyabanga ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza .
Ku ruhande rw’U Rwanda kandi uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Kanimba Francois , ndetse na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance .
Mu ijambo ryo gutangiza iri huriro Madamme Jeannette Kagame yavuze ko She trades izafasha abagore bo mu Rwanda bari muri bucuruzi, kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga no kurushaho guteza imbere ibyo bakora.
Yanatangaje kandi ko ibanga ryo kuzamura ubukungu bw’Abanyarwanda rishingiye ku kwigirira icyizere, koroherezwa ko kongera ubushobozi bw’Abanyarwanda, cyane cyane abagore , kugira ngo isi irusheho kuba nziza.
Mme Jeannette Kagame [ photo archive]
Iri huriro rihuriwemo n’abanyamuryango basaga ibihumbi magana inani (800,000) bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, uyu munsi ibyitabiriye uyu muhango bikaba ari U Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia n’Ubuhinde.
Source : KT