Ubwo yafunguraga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, Perezida Kagame yagarutse ku butwari bw’umusirikare Mbaye Diagne n’abandi banyamahanga bagaragaje ubwitange mu kurokora Abatutsi mu gihe Loni yo yareberaga
Capitaine Mbaye Diagne ukomoka muri Senegali, umwe mu basirikari bari mu butumwa bwa Loni (UNAMIR) yishwe ku ya 31 Gicurasi ubwo yageragezaga gutabara Abatutsi bari bihishe muri Hotel de Milles Collines
Kagame yagize ati “harimo n’abantu ku giti cyabo bashoboye kugira icyo bakora. ni yo mpamvu twibuka umusirikare wo muri Senegal wari Capitaine wanze kumvira amategeko rusange agakoresha amategeko ashingiye ku mutimanama we wo kumva ko ibyakorwaga atari byo.”
Kagame akomeza avuga ku basirikari bo muri Ghana na bo bari mu mutwe wa UNAMIR banze kumva amategeko bahabwaga n’ababakuriye kuko babonaga atari byo.
Yagize ati“ni yo mpamvu abasirikare ba Ghana hari abanze kumva ibyo bababwira baravuga bati ibyo ntabwo ari byo. Abanya Senegal n’abanya Ghana murumva ikibahuza. Ni nka bya bindi navugaga mbere by’uko Abanyafurika bahagaze ku Rwanda ejobundi. Hari n’abandi bagiye barokora abantu bavuye mu bihugu bitandukanye. Umunyamerika warwanye ku bantu akagaburira abari bihishe agahuruza akagira ate… na we twamuhaye ishimwe rijyanye n’igikorwa. Hari abandi mu bihugu bitandukanye by’i Burayi ndetse n’ahandi… abantu ku giti cyabo.”
Capitaine Mbaye ukomoka mu gihugu cya Senegal, yabashije kurokora ubuzima bw’Abatutsi bagera kuri 600 bari bahungiye muri Hoteli ya Milles Collines kubera ubumuntu no kudatinya kwe.
Uyu musirikare wishwe ku myaka 36 agasiga umugore n’abana 2 bakiri bato, yageze mu Rwanda mu butumwa bwa Loni nk’indorerezi maze acumbikirwa muri Milles Collines.
Ubwo Jenoside yatangiraga, uyu musirikare mukuru yahise atangira kurokora abantu ahereye ku bana ba Uwilingiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe wari umaze kwicwa.
N’ubwo hari amabwiriza ya Loni yabuzaga indorerezi kujya gutabara abasivile, Mbaye ntiyayubahirije maze atangira gutangirwa raporo nk’umuntu warenze ku mabwiriza agatabara kandi bitari byemewe, nyamara bikagaragara ko ibyo yakoraga kwari ugufasha ikiremwamuntu no gutabara.
Ngo yafashije amagana y’Abatutsi bari muri Milles Collines kugera mu birindiro by’Inkotanyi byari biherereye ku Murindi.
Capitaine Mbaye Diagne
Mbaye ari mu bagenewe na Perezida wa Repubulika igihembo cyiswe “Umurinzi” kigenerwa abantu bagaragaje ubutwari budasanzwe n’ubumuntu mu kurokora abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi, igihembo cyakiriwe n’umugore n’abana be.
Muri 2014 kandi, akanama gashinzwe amahoro ku isi kashyizeho umudari wamwitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro no guha agaciro umurava w’abasirikari n’abandi bose bajya mu butumwa bw’amahoro ahantu bashobora no gusiga ubuzima.