Umudamu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagali ka Niboye , umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana, naho uwarindaga urwo rugo arakometetswa.
Tumaze kumenya ko mu masaha ya saa tatu aribwo abo bantu baje, umuzamu abafunguriye bamutera ibyuma bamusiga bazi ko yapfuye binjira mu nzu bica Iribagiza, mbere yo kugenda basiga bacanye buji iruhande rw’igitanda.
Uyu mubyeyi wari warahungiye mu Bubiligi nyuma akaza kugaruka mu Rwanda, yabaga mu rugo wenyine akaba yari afite umuzamu waharindaga.
Meya w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yabwiye Itangazamakuru ko uwishwe ari umudamu wari ukuze.
Meya yavuze ko amakuru bamaze kumenya ari uko abantu binjiye muri urwo rugo bakica nyir’urugo n’umuzamu bakamukomeretsa, ubu umuzamu akaba ari kwa muganga.
Meya Nyirahabimana yavuze ko polisi yatangiye iperereza ngo abakoze ibyo bamenyekane babiryozwe. Kandi irebeko byaba bifitanye isano n’ingebitekerezo ya Jonoside.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike inka y’uwacitse ku icumu muri aka Karere atemwe bikabije ku ipfupfu n’abantu nyuma ikaza no gupfa.