Mu masaa tatu za mugitondo cyo kuwa Kane tariki 13 Mata 2017, nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje ko umubyeyi witwa Iribagiza Chritsine wari utuye mu murenge wa Niboye, Akagari Ka Niboye mu karere ka Kicukiro yishwe anizwe n’ abantu bataramenyekana, habanje gutangazwa ko yishwe atewe ibyuma, ariko nyuma biza kumenyekana ko yahotowe n’abagizi banabi.
Umuvandimwe wa Nyakwigendera witwa Emma Iryingabe uririmba muri Korari Hoziana atangaza amwe mu mateka n’ ibigwi bya bya Nyakwigendera Christine wari mukuru we.
Emma yagize ati “Nk’ umuvandimwe wanjye uko nari muzi, yari umubyeyi ufite umwana umwe w’ umukobwa ufite imyaka 26. Uwo mwana yiga mu Bubiligi”
Yakomeje avuga ko Iribagiza Christine yari umuntu uzi kubana n’ abandi kandi agakorera kuri gahunda, yongeraho ko nta muntu n’ umwe bari bafite icyo bapfa.
Ati “Nyakwigendera icyo muziho nk’ umuvandimwe ni uko yari umuntu ukunda abantu, utirengagiza umuntu uwo ariwe wese, kandi uzi kubana n’ abantu b’ ibyiciro byose baba abakuze baba abana, nta kibazo yagiranaga n’ abantu. Yamenyaga ibimureba akabikora kandi akagira gahunda”.
Emma avuga ko Nyakwigendera yagiye mu Bubiligi mu 1985, amaze gushakana n’ umugabo we bakoranaga muri CHUK. Mbere yo kujya mu Bubiligi Nyakwigendera yari umukozi wa CHUK akora muri Labotoire (Laboratine), amaze gushakana n’ umugabo w’ Umubiligi wari umudogiteri muri CHUK bagiye kuba mu Bubiligi
Mu ijwi rituje ryumvikanagamo agahinda arinako agera hagati agafatwa n’ ikiniga, Emma yagize ati “Kubera ko umugabo we yari umudogiteri bahoraga bimuka,….babaye mu Bubiligi, barahava bajya muri Bolvia yewe no mu Burundi barahabaye”
Muri 2007 nibwo Nyakwigendera Christine yagarutse mu Rwanda atura Kicukiro, mu kagari ka Niboye umurenge wa Niboye ari naho yiciwe n’ abantu bataramenyekana.
Umwana we yize amashuri yisumbuye mu ishuri ry’ Ababiligi mu mujyi wa Kigali (Ecole Belge), akomereza muri Kaminuza yo mu Bubuligi arinaho akiga kugeza ubu.
Nyakwigendera Christine yakoraga akazi k’ ubwubatsi. Akaba yari umucikacumu wa Jenoside yakorewe abatutsi, yishwe amaze igihe gito avuye mu gihugu cy’ u Bubiligi gusura umukobwa we. Apfuye afite imyaka 58 y’ amavuko.
Emma avuga ko bataramenya ibijyanye n’ imihango yo gushyingura Nyakwigendera kuko umurambo we ukiri mu bitaro bya polisi ku Kacyiru, aho wajyanywe gukorerwa isuzuma.
Abaturanyi b’uwo nyakwigendera basobanura ko abamwishe binjiye mu gipangu mu ma saa tatu za mu gitondo, babanza gutera ibyuma umuzamu wari umaze kubafungurira
Dieudonne Hakizayezu
Mu Rwanda abagizi ba nabi bashobora gutinyuka gutera urugo saa tatu muri quartier iri kuri kaburimbo si benshi.
Noneho igitangaje n’ukuntu hahise humvikana umukobwa kuri radio ubeshya ngo bamuteraguye ibyuma nyamara yanigishijwe imigozi.
Abicisha imigozi nabo si benshi mu Rwanda.