• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Ubwanditsi 28 Apr 2017 Mu Rwanda

Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, abakinnyi babiri ba Rayon Sports barimo Nshuti Dominique Savio na Kwizera Pierrot bazerekeza mu Bubiligi gukora ikizamini cy’ubuzima n’imbaraga mu ikipe ya KAA La Gantoise izwi nka “KAA Gent” yamaze kubashima.

Rayon Sports ikomeje urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona, mu ntangiroro z’ukwezi gutaha izatakaza abakinnyi bayo babiri bari bayifatiye runini, Savio ukina ku ruhande rw’ibumoso na Pierrot ukina hagati mu kibuga asatira izamu.

Aba bazerekeza ku mugabane w’u Burayi mu Bubiligi muri KAA Gent, aho bagiye gukora ikizamini cy’ubuzima n’icy’imbaraga babitsinda bagahita bayerekezamo burundu nk’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabitangaje.

Umunyamabanga w’iyi kipe, Gakwaya Olivier, yagiranye na IGIHE yavuze ko KAA Gent yamaze gusinyana amasezerano na Rayon Sports kugira ngo aba bakinnyi bazajyeyo ndetse n’impapuro zabo z’inzira zamaze kuboneka.

Yagize ati “Bagombaga kuba baragiye mbere ariko hazamo amarushanwa nyafurika, ntabwo twari kubarekura kandi tubakeneye. Twasabye ikipe ibashaka ko bazaza nyuma gusa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha nibwo bazagenda. Bashobora kumarayo nk’icyumweru cyangwa bibiri kuko ni ikizami cy’ubuzima n’icy’imbaraga gusa bazakoreshwa, ubushobozi bwabo bwo barabuzi kuko nibo babashimye.”

Gakwaya yavuze ko ibijyanye n’ibyo iyi kipe izaha Rayon Sports nk’amafaranga yo kugura aba bakinnyi kuko bari bakiyifitiye amasezerano bizajya ahagaragara ubwo bazaba bamaze gutsinda ibizami bagiye kwerekezamo.

KAA ni imwe mu makipe akomeye mu Bubiligi, uyu mwaka iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 36 ikurikiye Anderlecht ifite 41. Uyu mwaka yanakinnye Europa League igera muri 1/8, isezerewe na mukeba KRC Genk.

Uyu muyobozi yanagarutse kuri rutahizamu Moussa Camara yatorotse Rayon Sports kuri uyu wa Kane, avuga ko na we ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu arimo yari yaramaze kuvugana na Rayon Sports mbere ndetse baremeye ko azagenda, ariko ikibazo cyabayeho ni uko yashatse kubyihutisha bigatuma akora amakosa yo kugenda nta ruhushya.

Rayon Sports iyoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 55 irusha atanu APR FC, ikaba igifite ibirarane bibiri harimo icya Mukura VS n’icya Gicumbi FC.

-6410.jpg

Dominique Savio na Kwizera Pierrot

Iyi kipe iherutse gusezererwa na Rivers United muri CAF Confederation Cup bigatuma inahagarika umutoza mukuru Masoudi Djuma, yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatanu yerekeza i Musanze, aho igiye gukina umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona na Musanze FC uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

2017-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Ubwanditsi 05 Apr 2022
Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu

Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu

Ubwanditsi 22 Oct 2017
EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

Ubwanditsi 16 Mar 2016
Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Ubwanditsi 17 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha
POLITIKI

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo
IMIKINO

Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Ubwanditsi 17 May 2018
New York : Ijambo  Perezida Kagame yagejeje  ku nama rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye
POLITIKI

New York : Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku nama rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 21 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru