Ingabo z’u Rwanda zongeye gutegura ibikorwa byahariwe icyumweru cy’ingabo (Army week) gikorwamo ibikorwa binyuranye bifasha abaturage cyane abatishoboye kugira imibereho myiza no guca ukubiri n’ubukene, aho icy’uyu mwaka kizanye umwihariko udasanzwe.
Bimwe mu bikorwa bigaragara muri iki cyumweru, harimo ubuvuzi bw’indwara zitandukanye butangwa n’Ingabo z’igihugu ku buntu, kubaka no gusana ibikorwaremezo bitandukanye n’ibindi byakorwaga mu gace runaka kabaga katoranyijwe.
Umwihariko wa Army week 2017
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko icyumweru cy’ingabo cy’uyu mwaka gifite umwihariko udasanzwe haba mu mikorere, ibizakorwa, igihe kizamara, dore ko byari bimenyerewe ko imara icyumweru, ariko iy’uyu mwaka izamara amezi abiri.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Réne Ngendahimana, aganira n’itangazamakuru yagize ati “Ni icyumweru cy’ingabo kidasanzwe bitewe n’uko ibikorwa biteganyijwe bitandukanye n’ibyo twajyaga dukora nko mu karere kamwe cyangwa se mu gice kimwe cy’igihugu, ubu noneho bizafata igihugu cyose. Uturere twose hari ibikorwa bizakorerwayo by’umwihariko nk’ubuvuzi buzazenguruka uturere twose tw’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Icya kabiri, bizafata igihe kinini; birenze icyumweru nk’uko byari bimenyerewe kuko bizatangira ejo [ku wa 4 Gicurasi] bizagere muri Nyakanga.”
Ingabo z’u Rwanda zigiye gutanga umusanzu mu gutunganya ibishanga
Lt Col Ngendahimana yavuze ko mu bizakorwa muri iki cyumweru cyahariwe ingabo, harimo ubuvuzi buzatangwa ku buntu mu bitaro hafi ya byose mu gihugu, habagwa abantu bafite uburwayi bwarengeranye kubera ubushobozi buke, kuvura amaso, indwara z’abagore, iz’ubuhumekero n’iz’amenyo.
Hazasanwa ndetse hanubakwe ibiraro, aho biteganyijwe ko ibigera kuri 18 biri hirya no hino mu gihugu bizasanwa; hazubakwa inzu 1,120 z’abatishoboye, ibigo nderabuzima 21 bizahabwa amazi n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba; hazubakwa ndetse hasanwe ibyumba by’amashuri 100 n’ubwiherero 168; ingo ibihumbi 100 nazo zizahabwa umuriro udashingiye ku muyoboro mugari.
Ingabo z’igihugu kandi zifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, bazanakora ubukangurambaga cyane mu mashuri abanza n’ayisumbuye bugamije kurengera ibidukikije haterwa ibiti mu bice binyuranye.
Ingabo z’u Rwanda kandi zizatanga umusanzu mu gutunganya ibishanga biri ku buso bwa hegitari 14.203.
Lt Col Ngendahimana ati “ Ibishanga byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu bidakoreye ndetse binagoye kuba abaturage babibyaza umusaruro […] ni muri urwo rwego tuzabafasha kubitunganya kugira ngo bibe byakwifashishwa.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yemeza ko kuva ibi bikorwa byatangira mu 2009, bimaze gutanga umusaruro ugaragara ku gihugu no kugirira akamaro abagituye kuko bahabwaga serivisi zitandukanye ku buntu kandi batari babyiteze.
Ibikorwa byo gutangiza Army week bizabera mu gihugu hose kuva kuri uyu wa Kane, ariko hatoranyijwe ahantu hatanu bizatangirizwa ku mugaragaro nk’aho mu Mujyi wa Kigali bizabera mu Karere ka Kicukiro; mu Ntara y’u Burasirazuba ni mu Karere ka Nyagatare; mu Burengerazuba bizatangirizwa mu Karere ka Rutsiro na Nyamasheke, mu Majyaruguru bizakorerwa i Gakenke naho mu Majyepfo bizatangirizwa mu Karere ka Gisagara.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Réne Ngendahimana, mu kiganiro n’itangazamakuru
Source: IGIHE