Lt. Gen. Roméo Dallaire wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside (MINUAR) yongeye gusobanura uko ibyo yabonye amahanga aruca akarumira ubwo mu Rwanda harimo gukorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,gusa aha yavuze ko wenda icyatumye amahanga arebera ari uko mu Rwanda nta mutungo kamere uhari ugereranyije n’abimwe mu bindi bihugu.
Gen. Dallaire yongeye kunenga amahanga yahisemo kurebera Jenoside yakorewe Abatutsi aho gutabara Abatutsi bicwaga mu 1994. Dallaire wari uyoboye ingabo za MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ibi kuri uyu wa mbere ubwo yahaga ikiganiro kijyanye no kubungabunga amahoro abasirikare 25 baturutse mu bihugu 8 bya Afurika.
Yavuze ko mu gihe cya Jenoside amahanga yose yari azi neza ibyaberaga mu Rwanda gusa ko nta numwe wagize icyo akora ngo atabare abari mu kaga ahubwo ko bahisemo kurebera kugeza ubwo Jenoside yahagarikwaga.
Yabwiye aba basirikare ko ubwo yari mu Rwanda yasabye Loni kumwongerera abasirikare mu Rwanda, kubera Jenoside yabonaga ikorwa. Ariko izo ngabo ngo ntiyazihawe.
Gen. Dallaire yavuze ko kuba nta mutungo kamere nk’ibikomoka kuri Petrol, zahabu n’ibindi byari mu Rwanda ngo ari imwe mu mpamvu zatumye amahanga yinangira mu gutabara abicwaga mu 1994.
Dallaire yagizwe umusenateri muri Canada mu mwaka wa 2005, nyuma y’inshingano zo kuyobora ingabo za Loni zari mu Rwanda.
Lt. Gen. Roméo Dallaire