• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘ Kugera ku ikoranabuhanga n’amakuru ntabwo bigomba no gutoranya ku mukire cyangwa umukene ‘ Kagame

‘ Kugera ku ikoranabuhanga n’amakuru ntabwo bigomba no gutoranya ku mukire cyangwa umukene ‘ Kagame

Editorial 10 May 2017 Mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu iterambere ry’ikoranabuhanga, rikagera ku byiciro byose by’abaturage aho kugira ngo ritange amahirwe atangana hagati yabo.

Kuva kuri uyu wa Gatatu, i Kigali hatangiye inama mpuzamahanga ya ‘Transform Africa 2017’, ifite insanganyatsiko ya ‘Smart cities’, mu ntego yo kubaka imijyi ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, gucunga umutekano no gukurikirana ibikorwa bitandukanye, kandi igaturwa n’abaturage bateye imbere.

Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ifite insanganyamatsiko yumvikana kuko uyu mugabane ufite imijyi iri kuzamuka cyane ku Isi, ariko ukaba ri nawo ufite imijyi yasigaye inyuma mu iterambere.

Yakomeje avuga ko hakenewe guteza imbere ikoranabuhanga mu kugabanya icyuho kiri hagati ya serivisi zo ku rwego rwo hejuru Abanyafurika bakeneye n’izo babasha kubona ubu, kandi bigakorwa vuba.

Yagize ati “Tugomba gukorera hamwe mu kugeza ikoranabuhanga ku baturage tugamije iterambere ridaheza kandi rirambye. Imibereho myiza yacu mu gihe kiri imbere ishingiye ku buryo dukemura ibibazo dufite ubungubu.”

Yibukije abitabiriye iyi nama ko Afurika ikeneye internet igera hose kandi yihuta mu buryo bwose bushoboka, kuko imibare yerekana ko 20% muri Afurika ari bo bayikoresha kandi intego ari uko mu myaka itatu iri imbere iba igeze kuri 50%.

-6523.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Yakomeje agira ati “Ibi bigomba kugaragara nk’amahirwe ku bufatanye bukomeye bw’abikorera na za guverinoma. Urugero nko mu Rwanda, ubufatanye bwacu na Korea Telecom bwadufashije mu kwihutisha umurongo mugari. Icya kabiri tugomba kurigeza ku bantu bose aho kuba icyiciro kimwe.”

Yakomeje agira ati “Igihe cyose abagore n’abakobwa bazaba bagisigara inyuma, ntabwo tuzaba turi mu nzira nziza. Kugera ku ikoranabuhanga n’amakuru ntabwo bigomba no gutoranya ku mukire cyangwa umukene, cyangwa bikareba abo mu mijyi cyangwa mu cyaro. Ikoranabuhanga rigomba kudufasha kuringaniza ubukungu bwacu aho gukomeza guhana intera hagati yacu nk’abaturage.”

Yavuze ko mu gihe cy’inama nk’izi, ari umwanya w’abafatanyabikorwa ngo barebe imbogamizi zigihari bazishakire ibisubizo, hagamijwe guhindura Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati “Guhindura Afurika ni uguhindura abayituye tubafasha kubona uburyo bwo kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere. Tugomba kuzirikana ko byose bihera ku baturage kandi ko bagomba guhabwa umwanya wa mbere igihe cyose.”

Yavuze ko ibyo bishoboka ari uko inzego zose bireba zikoreye hamwe ariko abikorera bakagira umwanya w’imbere, za guverinoma zikaza zishyiraho uburyo bworoshya guhanga udushya n’ishoramari.

Yakomeje agira ati “Abanyafurika bafite ubushake bwo gukora n’impano yo gutsinda. Dukeneye kubafasha kubona ubumenyi n’imyumvire ituma babasha guhatana.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko uyu munsi hari byinshi biri kugerwaho, nyuma y’ubushake abakuru b’ibihugu bya Afurika bagaragaje guhera mu 2013.

Yagize ati “Muri icyo gihe 4G hano mu Rwanda yari kimwe mu byaganirwagaho hifashishijwe PowerPoint, uyu munsi igeze kuri 70% by’igihugu cyose, irahuza ubucuruzi, mu mpinduka mu burezi, gufasha mu kudakomeza gukoresha impapuro cyangwa amafaranga ahererekanywa mu ntoki, muri serivisi za leta amasaha 24 mu minsi irindwi, ku baturage n’ibikorwa by’ubucuruzi.”

Aha yanavuze ko mu mu 2013 guhamagara i Nairobi cyangwa i Dakar byari bihenze ku buryo byendaga “kungana no kujyayo”, ariko uyu munsi guhamagara Libreville ni nko guhamagara iruhande rwawe.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao, yasabye ko ibihugu bishyira imbaraga mu kugabanya icyuho kiri mu buryo ibyiciro bitanduknaye byifashisha ikoranabuhanga, cyane cyane mu kuzamura uruhare rw’abagore.

Haolin yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ikoranabuhanga, ariko avuga ko Afurika muri rusange ifite igice kinini ari ikidakoresha internet, ati “Ibi tugomba kubihindura, kandi dufatanyije.”

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bagera ku 3800 baturutse mu bihugu 81 mu nzego z’abikorera n’iza guverinoma.

Harimo abayobozi batandukanye barimo Komiseri wa AU ushinzwe ibikorwaremezo, Dr. Amani Abu-Zeid; Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abagore, Dr. Phumzile Mlambo-Ngcuka n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi n’Umuco (UNESCO), Irina Bokova.

-6522.jpg

-6521.jpg

-6520.jpg

-6519.jpg

-6518.jpg

-6517.jpg

2017-05-10
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

Editorial 30 Mar 2022
Infungwa zari zifungiye muri Gereza ya Kimironko zimuwe

Infungwa zari zifungiye muri Gereza ya Kimironko zimuwe

Editorial 04 Jun 2017
Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Editorial 23 Feb 2017
Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Editorial 01 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

 Itohoza : Imperecyeza y’abahoze ari abakozi ba ISO muri Uganda ngo yaba yarahawe Abadepite mu cyiswe Consultation
ITOHOZA

 Itohoza : Imperecyeza y’abahoze ari abakozi ba ISO muri Uganda ngo yaba yarahawe Abadepite mu cyiswe Consultation

Editorial 29 Nov 2017
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Editorial 06 Dec 2018
Perezida  JOSEPH KABILA n’umuryango we bigwijeho umutungo utubutse aho gukorera igihugu
Mu Rwanda

Perezida JOSEPH KABILA n’umuryango we bigwijeho umutungo utubutse aho gukorera igihugu

Editorial 19 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru