Mfite imyaka 25 y’amavuko ubu ntuye mu gihugu cy’ubuholandi. Nize muri
kaminuza nkuru y’u Rwanda. Nakundanye n’umusore wigaga imbere yanjye muri kaminuza, aza kurangiza amashuri ahita abona akazi kamuhembaga umushahara mwiza.
Uwo musore yakomeje kunyitaho, muri weekend akansura kwishuri akansohokana akampa nibyo nabaga nkeneye byose nk’umunyeshuri.
Byagezaho ajya no kunyerekana mumuryango we. Amashuri naje kuyarangiza mbura akazi ariko wa musore dukomeza gukundana cyane akampa ibyangombwa byose nabaga nkeneye nk’umushomeri. Kubera yari amaze kumenyana n’abantu benshi
bakomeye bitewe n’akazi yari afite yaje kunteretera ikiraka muri ONG
yakoreraga mu nkambi z’impunzi z’abanyekongo zomu Rwanda.
Ikiraka cyampembaga umushahara mwiza cyane kuburyo
numvaga igikurikiyeho ari ugupanga ubukwe! Muri iyo ONG nahuriyeyo n’umusaza w’umuzungu ukomoka mu gihugu cy’ubuholandi yari afite imyaka 52! Atangira kunyiyegereza cyane akajya ansaba kumuba hafi ku bijyanye n’ururimi kuko nta Kinyarwanda na mba yari azi kandi agomba gukorana n’abantu bavuga i Kinyarwanda.
Buhoro buhoro ibyo gusemura ururimi mu kazi byaje gutangira guhinduka ko ngomba no kujya njya kumusemurira aho agiye hose; haba mu gutembera muri za pariki z’ibirunga n’akagera yaba mu gutembera ku mazi kibuye na Gisenyi,
hose nagombaga ku muba hafi ngasemura nyine! Kubera kumarana
nawe igihe yaba mu kazi ndetse no mu buzima busanzwe ibyari
ugusemura byaje guhindukamo urukundo, atangira kumbwira ngo
nimwemerere kumubera umugore azantwara iwabo i Burayi (Namwe
murabizi ukuntu abakobwa dukunda abazungu noneho hakwiyongeraho
kujya i Burayi bikaba ibindi!) Sinitaye ku myaka y’uwo muzungu, yemwe
sinitaye no ku bukwe niteguraga gukorana n’umukunzi wanjye; ahubwo nahise ntangira kwitekerereza i Burayi, ariko nsaba umuzungu ko tuzabanza gusezeranira inaha mu Rwanda ahita abyemera atazuyaje.
Umusore twakundanaga ubwo yari ataramenya uko byagenze yari aziko
ari ibisanzwe ndetse n’imyiteguro y’ubukwe yari ayigeze kure. Ubwo
naramuhamagaye kuri phone mubwira mu magambo macye cyane nti “ ibyo
kurushingana nawe nabishingutsemo, kandi ntumbaze byinshi!” mpita nkupa ndetse mpindura na numero. Ubwo twariyandikishije mu murengedusezerana imbere y’amategeko n’uwo muzungu.
Kuko Contract y’uwo muholandi yari irangiye muri iyo ONG, nyuma y’umwaka umwe yahise antwara iwabo i Burayi. Ngezeyo rero niho natangiye guhura n’ubuzima
mwumve ngo ubuzima!!! Namaze kuhagera nsanga wa muzungu afite
abana 2 b’abakobwa banduta kandi yari yarambwiye ngo ntiyigeze
ashaka, ndetse anafite umugore uretse ko bari barakoze divorce.
Guhera ubwo natangiye gufatwa nabi, umuzungu akazana abandi bazungukazi munzu bagasambanira imbere yanjye! Agezaho anyirukana munzu anshyira mu kazu kameze nk’aka annexe kari iruhande rwa garage y’imodoka ze! Ni birebire sinabona uko mbabwira ubuzima mbayeho. Ubu ndushwa agaciro n’imbwa ye kuko ntemerewe no kuyikoraho! Abana be bo ntibaba muri urwo rugo ariko iyo baje baba banyita inguge.
Ikintu kimbabaza kikanshengura umutima nukuntu iwacu bazi ko nakize nabaye umuzungu, iyo nsomye message baba banyandikira bansaba ubufasha ngo inzu yenda kubagwaho ningire icyo nkora, nakwibuka ukuntu ntashobora no kubona n’amafaranga yo kugura na cotex nkumva mbaye nk’umusazi. Ubu bishyizemo ko nabaye umwirasi ko ntacyo mbamariye. Ikindi cyansatuye umutima ni amafoto y’uwahoze ari umukunzi wanjye nabonye kuri facebook yakoze ubukwe, akeye, aseka, aberewe n’umugeni we mwiza.
Iyo ntekereje kandi ko ntashobora no kubona na ticket y’indege yo kungarura mu Rwanda nkongera nkatekereza ko niyo nayibona ko ikimwaro cyo kugaruka iwacu ntashobora kukihanganira, mpita numva niyanze wese. Nguwo rero umuvumo, nsigaye numva ndi ikivume ku Mana. Ntiwibagirwe gukora like kuri Page na share
Kugirango nabandi basome iyinkuru!