Mwaramutseho nifuje kubagisha inama, ndi umukobwa wakuriye mubuzima bugoye bw’ubupfubyi njye n’abana tuvukana 2 tubaho nabi cyane kuburyo ntabirondora hano, gusa twaje kugira amahirwe turiga ubu narangije amashuri yisumbuye ariko nza guhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura akazi, muri make ikibazo cyanjye kimeze gutya, ndababwiza ukuri ko nagiye mbura utuzi dutandukanye kubera ko nabaga nanze kuryamana n’abashakaga kumpa ako kazi.
Hari n’igihe nabonye ikiraka muri campany imwe yamamaza hano mu Rwanda nirukanwa ntamazemo n’ukwezi kuko nanze kuryamana na manager wayo, ni kenshi nabonaga akazi gasanzwe nko muri hotel ariko simare yo kabiri nkahita nsimbuzwa kubera iyo mpamvu, naje kugisha inama umu mama twari duturanye arambwira ngo nzirekure nemere ibyo abo ba boss bansaba ngo niko isi imeze we ngo yarabikoze ndetse n’ubu iyo bibaye ngombwa arabikora kandi noneho we afite umugabo.
Nabaye nkutunguwe, kuberako imyemerere yanjye ntibyemera ndi umuntu usenga kabone n’ubwo ntari isugi ariko uburyo natakaje ubusugi sinjye byaturutseho byaturetse kubuzima bubi nakuriyemo mpohoterwa n’umugabo waho batureraga, kuva nava muri urwo rugo nahigiye kutazongera gukora ikosa ryo kujya kure y’uhoraho ndi umu catholique mba numva byaranyobeye nyuma yo kugisha inama uwo mu mama mungire inama y’icyo nakora murakoze.
GSE
Mukobwa,
Message yawenyibonye ntinze ariko uramenye uwo mugore ntazagute mu rudubi.Ahubwo umuhungirfe kure. Imana irakuzi n’ibyo unyuramo irabizi. Emera uce muri ibyo bibazi Imana ikwikarangire uzabisohokamo uyinogeye nka zahabu ykuweho inin myanda n’umuriro. Imana yemera ko unyura muri ibyo izanabikurindiramo ariko uramenye rwose utayihemukira bikagukururira ibibazo bikomeye. Komera ushikame ku murongo wihaye kandi uhumure Imana izagutabara wibagirwe ko uwo mubabaro wigeze ubaho.
Imana ibane nawe