Polisi y’u Rwanda yatangiye ku mugaragaro mu gihugu hose, ibikorwa by’iterambere ry’abaturage n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha, no guhererekanya ibyatanzwe na Polisi y’u Rwanda ku baturage b’umudugudu wa Nyamikori, akagari ka Cyanya ,umurenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe; n’abaturage b’umudugudu wa Rugarama, akagari ka Gatobotobo, umurenge wa Giti mu karere ka Gicumbi. Aba baturage baravuga uburyo bashimishijwe n’ibyo bahawe :
Kirehe
Kinyata Lameki, umuhinzi akaba n’umubyeyi w’abana bane , yijeje kuzarinda ivomo ry’amazi meza bahawe.Yavuze ko abaturage bagera kuri 600 bajyaga kuvoma kure, ariko ubu bagiye kujya bakoresha igihe gito bavoma bakabona uko bikorera indi mirimo no kutongera guhura n’imvune nyuma y’uko bubakiwe amavomo 4.
Yankurije Belancile arashimira Polisi y’u Rwanda kandi akizeza ko azatanga amakuru ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge bazashaka guhindura agace atuyemo inzira yabyo.
Ndabakeka Samuel, umwe mu bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba avuga ko mbere yo kuyabona , buri umwe mu bana be bane yakoreshaga itadowa kugirango bakore imikoro yabo yo ku ishuri;hakiyongeraho guhumeka umwotsi w’ayo matadowa utera indwara z’ubuhumekero.
Imitavu: Itorero ry’abana bari hagati y’imyaka 4 na 14 bo mu murenge wa Gahara basusurukije abitabiriye umuhango mu ikinamico irimo urwenya n’inyigisho zitandukanye.
Gicumbi:
Kimonyo Boniface: umukambwe w’imyaka 97 y’amavuko, agira ati:” Dufite imihanda, twahawe inka, dufite umutekano, dufite n’umuriro by’umwihariko no mu nzu yanjye, ibi ntibyigeze bibaho muri Giti, ndinze ngana ntya nta muyobozi nkamwe uje muri Giti, dufite ubuyobozi bwiza.”
Uzamukunda Ruth: umubyeyi w’imyaka 42, ufite abana 6 bose biga we agira ati:” Nishyuraga amafaranga 100 yo gushyira umuriro muri telefoni yanjye, ibyo ntibizongera; umwana wanjye uzakora ikizami cya Leta yari yarabonye amanota 76 ku ijana, ubu ndahamya ko azabona menshi kubera kwigira ku matara, sinabona uko nshimira umukuru w’igihugu wanaduhaye inzitiramibu, twari twarazahajwe na malaria, harakabaho ubuyobozi bwatugejeje kuri ibi byose.”
Mukansanga Ruth: Umubyeyi w’imyaka 58, ufite abana babiri bazakora ibizami bya Leta agira ati:” Ubu nta mpungenge mfite ku manota abana banjye bazagira kuko bigira ku muriro, mudushimirire umukuru w’igihugu Paul Kagame waduhaye uyu muriro akaduha n’inka, muti nta mwana ukirwara bwaki kubera ibyo wabagejejeho.”
RNP