• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Editorial 23 May 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’ibikorwaremezo James Musoni yahamagariye abaturage b’akarere ka Rwamagana kurinda no gusigasira ibikorwaremezo bahawe na Polisi y’u Rwanda no kubyubakiraho ngo bazagere ku mibereho myiza n’iterambere birambye.

Ibi Minisitiri Musoni yabivuze mu ijambo yagejeje ku bihumbi by’abaturage b’umudugudu wa Gatare, akagari ka Gatare mu murenge wa Nyakariro nyuma y’umuhango yayoboye, wo gutaha ku mugaragaro inzu 108 zahawe amashanyarazi akomoka ku zuba n’amavomero atatu y’amazi meza bitanzwe na Polisi y’u Rwanda mu rwego rw’ibikorwa byahariwe icyumweru cya Polisi cyatangiye taliki ya 16 Gicurasi.

Ni umuhango wabanjirijwe n’igikorwa cy’umuganda kandi wari witabiriwe n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazayire, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana n’abandi bayobozi ku rwego rw’intara n’akarere ka Rwamagana.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Minisitiri Musoni ibikorwaremezo birimo gutahwa bisanzwe biri muri gahunda ya Leta yo kugeza ku baturage imihanda, amazi n’amashanyarazi mu bice by’icyaro mu rwego rwo kuzamura iterambere ryabyo.

Minisitiri Musoni yagize ati:” Turashima Polisi y’u Rwanda ku bikorwa by’indashyikirwa yakoze muri uyu umudugudu, ariko ni mu gihe kuko ifite umutoza w’ikirenga ibikomoraho ari nawe twese uduha umurongo dukurikira.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byose bigendereye guha abaturage imibereho myiza kandi bigomba guhuzwa no kubaha umutekano kuko ari wo musingi wa byose, aha akaba yagize ati:” Amahoro n’umutekano ni inkingi z’iterambere ;icyo ari cyo cyose cyakorwa kugirango umutekano uboneke utworohereze kwiteza imbere.”

Yashoje ijambo yongera gushimira Polisi y’u Rwanda ku ngo 3000 yagejejeho amaashanyarazi y’izuba, aho yijeje kuzafatanya nayo muri byose aho yagize ati:” Ari Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange natwe twese, izi gahunda dukomeze kuzigira izacu biryo twishakemo ibisubizo kandi tuzagera kucyo twiyemeje.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu ijambo rye, yagarutse ku cyo isabukuru y’imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze idusigiye maze agira ati:” Mbere na mbere yashinzwe ku gitekerezo cy’umuyobozi w’ikirenga , ariko mu myaka imaze, yibanze ku bufatanye bwimbitse n’abaturage mu gukumira ibyaha ndetse n’aho bibaye tugafatanya kubirwanya.”

IGP Gasana yavuze ko nyuma y’imyaka 17, umunyarwanda agomba kubaho atekanye , adahura n’ibyaha kandi asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza.

Mu gusoza, IGP GAsana yashimye abafatanyabikorwa bose ba Polisi y’u Rwanda ndetse n’abakomeje kugira uruhare bose mu bikorwa biranga icyumweru cya Polisi aho yagize ati:” Turasaba ko ubwo bufatanye bwakomeza maze tukazizihiza isabukuru ya 17 ibyo twiyemeje bigezweho.”

Judith Kazayire , umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yashimiye Polisi y’u Rwanda ko yarenze ibyo kurinda abantu n’ibyabo, ahubwo irimo no gufasha abaturage mu mibereho myiza yabo maze agira ati:” Ni ibikorwa by’indashyikirwa kandi ni ibyo gushimwa no gushyigikirwa.”

Hagati aho kandi, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwahaye inka Kabalinda Consiliya w’imyaka 53 , umuturage utishoboye wo mu mudugudu wa Gatare, mu gihe Polisi yari yamwubakiye ubwiherero bugezweho kandi imushyirira mu nzu amashanyarazi y’imirasire y’izuba.

Bamwe mu bagenerwabikorwa nabo bagize icyo bavuga:

Solange Nyirabakundukize , umubyeyi w’imyaka 62 y’amavuko: “Twebwe abahawe amashanyarazi mu nzu zacu, turashima ubuyobozi bwiza buri mu gihugu cyacu, turashima Paul Kagame ku mahoro n’umutekano aduha, Polisi yacu nayo ituba hafi, si kimwe bitandukanye na Polisi zahozeho. Ndishimira ko nzajya nsoma bibiliya yanjye nijoro bitangoye.”

-6646.jpg

Minisitiri Musoni n’abafatanyabikorwa mu bikorwaremezo birimo gutahwa bisanzwe biri muri gahunda ya Leta yo kugeza ku baturage imihanda, amazi n’amashanyarazi mu bice by’icyaro mu rwego rwo kuzamura iterambere ryabyo.

Nyirandorimana Ernestine w’imyaka 43 we agira ati:” Polisi yarakoze kumpa amatara mu nzu yanjye, ubu nshobora kuzigama amafaranga natangaga ngura amabuye y’itoroshi na radiyo, ndizeza ko ntazongera kwihanganira icyo nabona kinyuranyije n’amategeko mu mudugudu ntakibwiye Polisi cyangwa ubuyobozi bwacu.”

Epimaque Muvunyi w’imyaka 47 akaba n’umubyeyi w’abana bane we yagize ati:” Ubu abana banjye bashobora gusoma no gusubiramo amasomo yabo nijoro kandi ngiye kuzigama amafaranga naguraga peteroli ngo bige nijoro, Polis ndayishimira cyane.”

Source: RNP

2017-05-23
Editorial

IZINDI NKURU

Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Tanzaniya

Abapolisi bakuru biga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendoshuri muri Tanzaniya

Editorial 21 Jun 2017
Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Editorial 08 Sep 2021
Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Editorial 28 Sep 2022
Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge

Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 10 Jul 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru