Nyuma y’igihe bitangajwe, Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, kuri uyu wa Gatanu, yatangiye ingendo ku mugabane w’u Burayi ihereye i Londres mu Bwongereza.
Ku itariki ya 26 Gicurasi 2017 i saa 12:45 z’amanywa, nibwo indege ya Airbus 330-300 yiswe ‘Umurage’ nyuma yo kugurwa mu Ukoboza umwaka ushize, yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza ku cya Gatwick Mujyi wa Londres.
Iyi ndege iragera mu Bwongereza nta hantu ihagaze ndetse biteganyijwe ko saa 20:20 z’ijoro aribwo isesekara kuri Gatwick Airport.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imibanire y’ikigo (Corporate Affairs), muri RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangaje ko impamvu y’ingenzi yatumye batangiza ingendo mu Bwongereza ari uguhuza u Rwanda n’u Burayi, no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Umuyobozi wa Kigali Heights Development, Karera Denis , ni umwe mu bagenzi bajyanye na yo aho yatangaje ko gutangiza ingendo mu Bwongereza ari amahirwe akomeye by’umwihariko mu kwagura ubucuruzi.
Ati” Uru ni urufunguzo rw’ubucuruzi, igihe cyose indege zihari, igendo zikaba zifunguye, ni ukuvuga ko amarembo y’ubucuruzi afunguye.”
Abagenzi bava i Kigali bagiye i Londres bazajya bishyura guhera ku madolari ya Amerika 450, ni ukuvuga hafi ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.
Uru rugendo ruje nyuma y’aho ku itariki ya 4 Mata 2017 iyi sosiyete itangiye kwerekeza Mumbai mu Buhinde inshuro enye mu cyumweru, aho igenda amasaha arindwi ntaho idahagaze.
Nyuma yo gutangira uru rugendo rwerekeza mu Bwongereza ruzajya rukorwa inshuro eshatu mu cyumweru, RwandAir yahise igira ahantu 22 ikorera ingendo ku migabane itandukanye y’isi.
RwandAir itangije ingendo zerekeza mu Bwongereza, mu gihe yitegura kwakira indege nshya ya Boeing 737-800 Next Generation, yahawe izina rya ‘Muhabura’ biteganyijwe ko izagera i Kigali ivuye Seattle i Washington muri Amerika ku cyumweru ahagana saa kumi z’umugoba.
Kanda hano usome ibirambuye ku miterere y’iyi ndege yakoze urugendo rugana mu Bwongereza
Source;IGIHE