• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»RwandAir yatangije urugendo rwa mbere i Burayi ihereye mu Bwongereza

RwandAir yatangije urugendo rwa mbere i Burayi ihereye mu Bwongereza

Ubwanditsi 26 May 2017 Mu Rwanda

Nyuma y’igihe bitangajwe, Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, kuri uyu wa Gatanu, yatangiye ingendo ku mugabane w’u Burayi ihereye i Londres mu Bwongereza.

Ku itariki ya 26 Gicurasi 2017 i saa 12:45 z’amanywa, nibwo indege ya Airbus 330-300 yiswe ‘Umurage’ nyuma yo kugurwa mu Ukoboza umwaka ushize, yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza ku cya Gatwick Mujyi wa Londres.

Iyi ndege iragera mu Bwongereza nta hantu ihagaze ndetse biteganyijwe ko saa 20:20 z’ijoro aribwo isesekara kuri Gatwick Airport.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imibanire y’ikigo (Corporate Affairs), muri RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangaje ko impamvu y’ingenzi yatumye batangiza ingendo mu Bwongereza ari uguhuza u Rwanda n’u Burayi, no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Umuyobozi wa Kigali Heights Development, Karera Denis , ni umwe mu bagenzi bajyanye na yo aho yatangaje ko gutangiza ingendo mu Bwongereza ari amahirwe akomeye by’umwihariko mu kwagura ubucuruzi.

Ati” Uru ni urufunguzo rw’ubucuruzi, igihe cyose indege zihari, igendo zikaba zifunguye, ni ukuvuga ko amarembo y’ubucuruzi afunguye.”

Abagenzi bava i Kigali bagiye i Londres bazajya bishyura guhera ku madolari ya Amerika 450, ni ukuvuga hafi ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uru rugendo ruje nyuma y’aho ku itariki ya 4 Mata 2017 iyi sosiyete itangiye kwerekeza Mumbai mu Buhinde inshuro enye mu cyumweru, aho igenda amasaha arindwi ntaho idahagaze.

Nyuma yo gutangira uru rugendo rwerekeza mu Bwongereza ruzajya rukorwa inshuro eshatu mu cyumweru, RwandAir yahise igira ahantu 22 ikorera ingendo ku migabane itandukanye y’isi.

-6671.jpg
RwandAir itangije ingendo zerekeza mu Bwongereza, mu gihe yitegura kwakira indege nshya ya Boeing 737-800 Next Generation, yahawe izina rya ‘Muhabura’ biteganyijwe ko izagera i Kigali ivuye Seattle i Washington muri Amerika ku cyumweru ahagana saa kumi z’umugoba.

Kanda hano usome ibirambuye ku miterere y’iyi ndege yakoze urugendo rugana mu Bwongereza

Source;IGIHE

2017-05-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC

AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC

RUSHYASHYA 24 Jun 2026
CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

Ubwanditsi 05 Feb 2025
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

RUSHYASHYA 13 Jun 2026
Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Ubwanditsi 25 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Ubwanditsi 24 Dec 2021
Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo
INKURU NYAMUKURU

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Ubwanditsi 23 Jun 2018
UBUHANUZI:Abashaka guteza umutekano muke mu Rwanda ndetse n’impfu za hato na hato i Burundi bigiye kuburizwamo.
HIRYA NO HINO

UBUHANUZI:Abashaka guteza umutekano muke mu Rwanda ndetse n’impfu za hato na hato i Burundi bigiye kuburizwamo.

Ubwanditsi 11 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru