Perezida w’ Intebe y’ Inteko Nyarwanda y’ ururimi n’ umuco yabwiye abanyamakuru ko Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yamenyesheje iyi ntebe ko afatanyije nayo urugamba rwo kubahisha ururimi rw’ Ikinyarwanda.
Prof. Niyomugabo uyobora iyi nteko yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2017. Ngo ubutumwa iyi ntebe yabugejejweho na Protais Mitari wari Minisitiri w’ urubyiruko umuco na Siporo.
Prof. Niyomugabo yagize ati “Muri 2014, Perezida Kagame yahaye Protais Mitari ubutumwa arabutuzanira, atubwira ngo mfatanyije namwe urugamba rw’ ubukangurambaga bw’ ururimi rw’ Ikinyarwanda”.
Prof. Niyomugabo, ni umwanditsi w’ ibitabo by’ ururimi rw’ Ikinyarwanda akaba n’ umuyobozi w’agashami k’uburezi muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’ uburezi. Avuga ko nta w’ ukwiye kwitwaza ko yabuze uwo yigiraho gukoresha neza Ikinyarwanda kuko Perezida Kagame agikoresha neza.
Ati “Njya nkurikirana imbwirwaruhame ageza ku baturage iyo yabasuye mu ntara, abaganiriza mu Kinyarwanda kiza kitavangiye”
Ngo kuba hari abayobozi kuri ubu bavuga ururimi rw’ Ikinyarwanda baruvangamo indimi ni ingaruka z’ inyigisho bahawe n’ abanyamahanga.
Ati “Kera Umunyarwanda yajyaga kwiga mu mahanga yagerayo bakamwigisha indimi zabo ariko bakanamwigisha ngo nugera iwanyu ntuzongere kuvuga byabishenzi(Ikinyarwanda).
Umuyobozi w’ Inteko Nyarwanda y’ ururimi n’ umuco Dr Vunigoma James yagaragararije abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ku rurimi rw’ Ikinyarwanda arimo kubera mu karere ka Musanze byinshi birimo gukorwa ngo ururimi rw’ Ikinyarwanda rubungabungwe.
Prof.Niyomugabo Cyprien
Muri byo harimo kuba harimo gutegurwa politiki y’ ikoreshwa ry’ iby’ indimi mu Rwanda. Ngo harimo gutegurwa kandi inkoranyamagambo nyamudasobwa yitezweho gusubiza ikibazo cy’ abahura n’ imbogamizi mu kumenya uko amagambo asobanura n’ uko asomwa. Ngo iyo nkoranyamagambo izaba ifite ahantu umuntu ashobora gukanda akumva mu ijwi uko ijambo risomwa.
Source : Umuryango