• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Kivu y’Amajyepfo : Intambara iraca ibintu hagati y’Umutwe wa ‘ Gumino Banyamulenge ‘ n’abarwanyi b’Umutwe wa Mai-Mai (Aoci).

Kivu y’Amajyepfo : Intambara iraca ibintu hagati y’Umutwe wa ‘ Gumino Banyamulenge ‘ n’abarwanyi b’Umutwe wa Mai-Mai (Aoci).

Ubwanditsi 31 May 2017 ITOHOZA

Amakuru aturuka muri Congo, aremeza ko imirwano ikaze ikomeje gutikiza abantu mu ntambara ikomeje kubica bigacika muri Kivu y’Amajyepfo hagati y’umutwe w ‘Abanyamulenge witwa Gumino n’umutwe babafulero bitwa Mai mai (Aoci).

Amakuru akomeza yemeza ko abantu benshi bamaze gutakaza ibyabo n’ababo bazira iyo mitwe ibili.Uko biri kose abantu bakomeje guhunga,inka zabanyamulenge zikomeje gutemagurwa, ndetse n’abantu bakomeje gupfa ari benshi ariko Leta igasa niyicecekeye.

Uwungirije regiment militaire ya 3 407 ariyo igenzura ako gace Colonel Bizuru Tito yatangarije itangazamakuru ejo ko Leta yohereje ingabo zo kujya hagati kugira ngo Abanyamulenge n’Abafulero batamarana.

Abantu bagera kuri bane kuri iki Cyumweru gishize, itariki 28 Gicurasi, bakomerekeye mu mirwano yabaye hagati uw’umutwe wa Gumino Banyamulenge ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Mai-Mai mu bice bya Mikalati mu misozi miremire y’i Minembwe ho muri Kivu y’Amajyepfo. Bikaba bivugwa ko hubuye imvugo zivuga ko Abanyamulenge bagomba gusubizwa aho baturutse ngo ni mu Rwanda.

Amakuru aturuka aha akaba avuga ko imirwano ikomeje hagati ya Gumino Banyamulenge n’umutwe wa Mai-Mai ubamo Abakongomani bo mu bwoko bw’Abafulero.

Iyi mirwano rero ngo imaze gukomerekeramo abantu bane nk’uko byemezwa n’umukuru w’agace ka Basimukindji, Umwami Kisale Bitolwa. Uyu akaba yavuze ko abaturage ba Mikalati bataye igiturage bagahungira ahitwa Mikenge mu Murenge wa Itombwe muri Teritwari ya Mwenga.

Amakuru aturuka aha kandi aravuga ko hari amazu y’abaturage yatwitswe n’inyeshyamba.

Radio Okapi iravuga ko kuri uyu wa Mbere, igisirikare cya Congo cyageze I Minembwe kigiye kureba uko byifashe, komanda wungirije wa regiments ya 3407 mu ngabo za Congo, Col Bizuru Tito akizeza ko hoherejwe ingabo zigomba kujya hagati y’abari kurwana.

-6742.jpg

Umutwe witwa Gumino

Nubwo bivugwa ko hageze abashinzwe umutekano ariko, ku rundi ruhande biravugwa ko nta muyobozi wa Congo wahageze kandi nta n’umuyobozi urimo kugira icyo abivugaho, dore ko na Radio Okapi ivuze kuri iyi ntambara nyuma y’iminsi ibiri irimo kuba ndetse hakaba nta kindi kinyamakuru cyo muri Congo kirayivugaho. Ibintu bifatwa nk’ubugambanyi.

Umwe mu bantu bari hafi y’ahari kubera iyi mirwano yatangaje ko umutwe wa Mai-Mai ari wo washoje intambara ku cyumweru utera mu biturage by’abanyamulenge. Umutwe wa Gumino ugizwe n’Abanyamulenge bivugwa ko ari wo usanzwe urinda aba baturage ariko nawo uba mu mashyamba, ukaba ari wo watabaye uhangana na Mai-Mai.

Uyu avuga ko intandaro y’ibi byose ari inyungu bamwe mu banyapolitiki bo muri Congo bafite mu guteranya abaturage, kuko ngo bari bamaze iminsi nta bibazo bafitanye, ariko ngo hubuye imvugo zivuga ko Abanyamulenge bakwiye gusubizwa iwabo aho baturutse mu Rwanda.

-6743.jpg

Abaturage barimo guhunga imirwano

2017-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urwikekwe mu ishyaka Ishakwe-RNC, Ngarambe Joseph arahinjwa ubugambanyi

Urwikekwe mu ishyaka Ishakwe-RNC, Ngarambe Joseph arahinjwa ubugambanyi

Ubwanditsi 10 May 2018
Majoro Ntilikina uba mu Bufaransa yaba afasha abashaka kurema umutwe w’ingabo utemewe ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho

Majoro Ntilikina uba mu Bufaransa yaba afasha abashaka kurema umutwe w’ingabo utemewe ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho

Ubwanditsi 21 Sep 2017
Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Ubwanditsi 21 Mar 2019
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gatsibo: Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari mu maboko ya Polisi
Mu Rwanda

Gatsibo: Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari mu maboko ya Polisi

Ubwanditsi 22 Jun 2017
Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”
Amakuru

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Ubwanditsi 07 May 2024
Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye
Amakuru

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ubwanditsi 24 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru