Imiryango nterankunga yabujijwe kongera gufasha abayisilamu batandukanye barimo abakene, abarwayi cyangwa abageze mu zabukuru mu gihe cyose umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) utabizi.
Ibi byatangajwe ku wa Gatanu tariki 2 Kamena 2017, nyuma y’uko hagiye hagaragara imiryango nterankunga itandukanye yafashaga abayisilamu mu ibanga ubuyobozi bukuru bwabo butabizi.
Ubusanzwe abayisilamu bari bafite umuco wo gufasha abatishoboye cyane cyane mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan nk’uko imyemerere y’iri dini ibibashishikariza.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda buvuga ko ari icyemezo cyafashwe mu rwego rwo guca akajagari mu bijyanye no gufasha abatishoboye, bityo ko bikwiye gukorwa binyuze mu murongo muzima.
Nyuma y’uko iki cyemezo gifashwe, abayisilamu batandukanye barabyijujutiye cyane bibaza impamvu RMC yafashe uyu mwanzuro. Mu kiganiro bamwe mu bayisilamu bagiranye na IGIHE, bavuze ko batishimiye na gato uyu mwanzuro ngo kubera ko utandukanye n’imyemerere yabo.
Umwe utarashatseko izina rye ritangazwa yagize ati “Ni gute ubuyobozi bushobora kubuza abantu gufasha abatishoboye kandi idini ribidutegeka? kuki bumva ko buri kintu cyose kijyanye n’inkunga kigomba kubanyuraho? Njye nta kindin abonye bakeneye ahubwo barashaka ko amafaranga y’abaterankunga yose yajya abanyuraho kugira ngo babone uko bayirira.”
Kamatari Husein we yagize ati “Biriya bintu byaratubabaje 100% ni hehe byanditse ko umuntu najya gufasha abatishoboye agomba kubinyuza mu buyobozi koko? Ahubwo ibi bintu inzego zisumbuye zari zikwiye kubikurikirana kuko abayobozi bacu basigaye buri kintu bagisanisha n’imitwe y’iterabwoba kugira ngo babone uko batuyobora uko bishakiye.”
Imamu w’Umujyi wa Kigali, Sheikh Sindayigaya Musa, yasobanuye ko RMC itabujije abayisilamu gufasha abatishoboye, ahubwo ko hafashwe iki cyemezo kugira ngo uburyo bwo gufasha abatishoboye bugire umurongo mwiza bukorwamo.
Yagize ati “Icyo nakosoraho cya mbere ntabwo umurongo uhari ari ukubuza, kuko umuyisilamu ushaka gusangira ifutari na mugenzi we ntabwo abibujijwe ariko wa wundi ushaka kurenga imbago z’urugo rwe agashaka gufasha abandi yabakusanyirije hamwe kabone n’iyo haba ari iwe agomba kubimenyesha umukuru w’umusigiti begeranye kubera ko ari we uba uzi abayisilamu batishoboye aho cyane cyane ko aba anafite urutonde rwabo.”
Yasoje avuga ko RMC yafashe umurongo mushya w’uko nta miryango nterankunga izongera gufasha abayisilamu ubuyobozi bwabo butabizi mu rwego rwo kwanga ko hari abagizi ba nabi biyitirira islam bashobora kwitwaza izo nkunga.