Umusore w’umunyarwanda uherutse gukora ubukwe n’umuzungu w’umunyamerika babanaga byeruye nk’umugabo n’umugore, ari mu gahinda nyuma y’uko uwo musaza wari nk’umugabo we n’ubwo bombi ari ab’igitsina gabo, apfuye afite imyaka 61 y’amavuko. Urupfu rw’uyu musaza ukomoka muri Amerika, rwongeye guteza impaka n’impagarara.
Semuhungu Eric, ubusanzwe ni umusore ariko akaba yari yarashatse umugabo w’umunyamerika, bisa n’aho yari umugore w’uwo muzungu n’ubwo bombi ari igitsina gabo, ndetse bari bamaze imyaka micye bakoze ubukwe. Uyu munyamerika wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yitwaga Ryan Hargrave akaba yarapfuye tariki 2 z’uku kwezi kwa Kamena 2017, ariko Semuhungu yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yakoresheje amagambo agaragaza ko yari umugabo we yakundaga cyane.
Yagize ati: “Sinabasha kwiyumvisha uburyo wagiye ukansiba burundu. Kubera iki Mana? Ni gute ngiye kubaho ntagufite, ndacyafite kwiheba kwinshi. Wari byose kuri njye, rukundo rwanjye kandi nkoramutima yanjye, ndagukumbuye kandi sindabasha kwiyumvisha ko wagiye, buri gihe uko ndyame mu buriri bwacu mbona isura yawe.
Ruhukira mu mahoro mukundwa, ndabizi ubu urimo kundeba aho uri mu ijuru, uzahora uri mu mutima wanjye. Wanyeretse uburyo wankundaga kuva twahura bwa mbere, urwo rukundo nzarugumana. Mbikuye ku mutima, ndagushimira ibyo wankoreye byose n’ibyo twasangiye, rwari urugendo rw’agahebuzo rwuzuye umunezero. Wankoreye byinshi, warandwaniriye, waramfashije muri buri ntambwe y’urugendo… Ruhukira mu mahoro Ryan Hargrave ndagukunda cyane.”
Uyu musore yakuriye mu Rwanda, aza kujya muri Amerika nyuma yo gushaka umugabo nawe ari undi, ariko yabikoze ari n’uburyo bwo kujya kwibera mu gihugu giha ubwisanzure abaryamana bahuje igitsina.
Semuhungu asanzwe yerekana ko aterwa ishema no kuba ari umugore w’umugabo mugenzi we.
Mu mwaka wa 2015, nibwo Semuhungu Eric wakuriye mu mujyi wa Kigali, yagiye muri Afrika y’Epfo maze aza kuhamenyanira n’umuzungu ubusanzwe ukomoka muri Amerika, maze barakundana kugeza bemeranyijwe kubana uyu Semuhungu akaba umugore hanyuma uwo muzungu akaba umugabo. Mu bukwe bwabo, Semuhungu yari yambaye yakenyeye imishanana, imyenda ubusanzwe mu Rwanda yambarwa n’abagore n’abakobwa.