Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rwa Nyamirambo rwakomeje kuburanisha urubanza Maj. Dr Rugomwa Aimable aregwamo kwica barushimana Théogène, humvwa abatangabuhamya barimo umugore we wivugiye ko yabujije umugabo we kwica akabyanga.
Muri uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi cyane kuva rwatangira, Maj. Rugomwa yagaragaye mu rukiko ari kumwe n’abunganizi babiri.
Ubushinjacyaha bwatangiye bubaza Maj. Rugomwa niba ibiri mu nyandiko y’ibazwa rya Uwase Scovia, umugore we, abyemera byose.
Maj. Rugomwa yavuze ko iyi nyandiko atayemera yose kuko umugore we yayikoreshejwe mu buryo budakurikije amategeko nta mwunganizi afite wamugira inama, bityo akaba atakirengera ibyayivuzwemo byose kuko abayimukoresheje muri ubu buryo wasanga bari bafite icyo bagamije.
Me Ngabonziza wunganira Maj. Rugomwa, yavuze ko Uwase atigeze agera aho barwaniye, akaba ashobora kuba yariyitiriye ibyabaye. Yagize “Ibyo scovia yavugaga bimwe yarabyiyitiriye, ntabyo yabonye ako kanya kuko atari aho barwaniye.”
Maj. Rugomwa yongeye kubazwa uko yabonye abajura avuga ko yababonye ari mu rugo rwe bambaye imipira y’umukara n’ingofero, akabasha gufata Mbarushimana warimo gufungura ipine y’imodoka yicaye.
Nyuma y’ibibazo by’ubushinjacyaha, bwasabye urukiko niba bishoboka ko umuntu yafungura ipine y’imodoka yicaye nta nijeke yateye.
Bwagarutse ku nyandiko y’umukozi n’umugore wa Maj. Rugomwa bavuze ko bamuhamagaye babonye abajura, we akavuga ko baje ari mu modoka, bityo bikaba ari ibintu bigaragaza kwivuguruza.
Maj. Rugomwa wakunze kwihanizwa cyane n’inteko iburanisha kubera ibisubizo bidakurikije amahame y’iburanisha yahaga ubushinjacyaha, abamwunganira bavuze ko kuba hari ukunyuranya mu byavuzwe mu ibazwa, ari uko atabyibuka kuko amaze amezi icyenda afunze.
Ni igitekerezo umucamanza yavuze ko nubwo atabisubiramo byose uko byagenze, atananirwa kugaragaza ishusho y’ibikubiye muri dosiye ye kuko yabonye umwanya wo kuyisoma.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yari afite umugambi wo kwica kuko yabibujijwe n’umugore we, akaba yarakubise mu cyico.
Humviswe umutangabuhamya wa mbere w’ubushinjacyaha, Harerimana Charles, umwe mu bahamagawe n’umuyobozi w’umudugudu wari aho Maj. Rugomwa yakoreye icyaha akurikiranyweho. Yavuze ko basanze Mbarushimana asa n’uwapfuye bagatangira gushaka ubutabazi Maj. Rugomwa akavuga ko yabyirangirije ntacyo baramira.
Yagize ati “Namusanze mu kidendezi cy’amaraso aryamye arimo gusamba.”
Maj. Dr Rugomwa Aimable mu rukiko