Nyuma y’ukwezi kumwe ingabo z’u Rwanda zitangije ibikorwa byahariwe ingabo bimaze kumenyerwa nka ‘Army Week’, hamaze gukorwa ibikorwa byinshi binyuranye harimo ubuvuzi bwahawe abantu barenga ibihumbi 60 bari bafite uburwayi bunyuranye, harimo umugore wabazwe ikibyimba mu nda ibyara cyapimaga ibiro bitandatu.
Iki gikorwa ngarukamwaka cyatangiye mu 2009, ingabo z’u Rwanda zishaka gutanga umusanzu mu gukora ibikorwa biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange. Ibi bikorwa ubusanzwe byamaraga icyumweru kimwe, gusa uyu mwaka hashyizwemo akarusho ko gufasha abaturage mu gihe cy’amezi abiri.
Mu bikorwa biri gukorwa muri icyo cyumweru cyahariwe ingabo, harimo gutanga ubuvuzi bw’indwara zinyuranye ku buntu, kubaka no gusana ibikorwaremezo binyuranye, gutanga umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba, gutunganya ibishanga n’imisozi ihingwaho, ubukangurambaga ku kurengera ibidukikije n’ibindi.
Mu kwezi kumwe ibyo bikorwa bimaze bikorwa hirya no hino mu gihugu, mu rwego rw’ubuzima, abantu barenga ibihumbi 60 bahawe ubuvuzi bunyuranye, aho 5172 babazwe indwara zifata amagufa, 13.858 bavuwe amenyo, 6199 bavuwe indwara zirimo izifata amatwi, amazuru n’izindi. Havuwe kandi abantu 16.728 bari bafite ibibazo by’amaso, 2629 bavuwe indwara zifata abagore, abagabo 8133 barakebwe (gusiramura); 7.920 bahawe inama ndetse banapimwa ku bushake virusi itera SIDA.
Uretse ibikorwa by’ubuvuzi ingabo zakoze, zanatanze amaraso angana n’amashashi 1368.
Mu bahawe ubuvuzi, harimo umubyeyi wo mu Karere ka Nyamasheke wabazwe ikibyimba mu nda ibyara yari amaranye imyaka itatu kandi gipima ibiro bitandatu, aho yavuze ko yari yaraburiye ubushobozi bwo kucyivuza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki 6 Kamena 2017, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana, yavuze ko abaganga b’inzobere mu ngabo z’igihugu babashije gufasha uyu mugore uko bikwiye.
Ati “Uyu mugore yavuriwe mu Bitaro bya Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke, yari afite ikibazo mu nda ye ibyara; harimo ikintu gipima ibiro bitandatu, ibaze umuntu w’umubyeyi wari ufite ikintu cy’ibiro bitandatu mu nda ye; ariko yaje kubagwa bavanamo icyo kintu.”
Lt Col Ngendahimana yavuze ko uretse ikibazo cy’uyu mugore ngo hari n’ibindi byendaga gusa n’iki byabashije kuvurwa hirya no hino mu gihugu aho ingabo zatanze ubuvuzi.
Inzobere mu kuvura indwara zinyuranye akaba ari nawe ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Army Week, Lt Col Dr King Kayondo, yavuze ko uburwayi uyu mubyeyi yari afite bwari ubusanzwe butarimo kanseri, bityo ngo bikaba byari byiza ko akurikiranwa uburwayi bwe butarakomera cyane.
Ati “Biriya ni ibisanzwe ku bagore ariko hari aho babibona kare bakamuvura, hari ibiterwa n’imisemburo n’ibindi byazamo kanseri ariko kuri we nta kanseri yarimo.”
Yasobanuye ko ikibazo gihari ari uko indwara nk’izi zitarabona abaganga benshi b’inzobere mu kuzibaga gusa ngo leta yatangiye ibikorwa byo guhugura abaganga banyuranye kugira ngo bajye batanga ubufasha ku bazirwanye.
Imihanda, inzu n’ibiraro byarubatswe…
Si ibikorwa by’ubuvuzi gusa ingabo ziri gutangamo ubufasha, ahubwo harimo n’ibindi bishamikiye ku bikorwaremezo nk’aho mu gihe bimaze hamaze kubakwa no gusana ibiraro 219; ibirometero 135 by’imihanda y’igitaka (feeder road) byarasanwe ahandi irubakwa; amazu 2.359 yamaze kubakwa mu gihe andi 43 akiri kubakwa. Ibyumba by’amashuri 18 byaruzuye mu gihe ibindi 13 biri kubakwa mu gihe ubwiherero 2.779 bwubatswe mu rwego rwo guteza imbere isuku n’isukura. Hakozwe kandi ibirometero 8 by’amazi mu Turere twa Nyagatare na Nyanza.
Mu rwego rw’ubuhinzi, Ha 3.462 z’ibishanga n’imisozi byabyajwe umusaruro [byarahinzwe] mu gihe kandi ingabo zafashije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kurwanya nkongwa yibasiraga ibihingwa ku buso bungana na Ha 8000.
Ku bijyanye no guhangana na n’iyo nkongwa, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Army Week, Lt Col Ndore Rurinda, yavuze ko umusanzu ingabo z’u Rwanda zatanze muri iki gikorwa watanze umusaruro kuko 95% by’aho yari yafashe yakize, ibyo yemeza ko iyo bidakorwa mu gihugu hari gutera amapfa.
Lt Col Ngendahimana yasobanuye ko abaturage bishimiye ibikorwa bitandukanye ingabo zabakoreye ndetse zigikomeje kubakorera kugeza muri Nyaka ubwo iki cyumweru kizaba gisozwa.
Lt Col Rene Ngendahimana asobanura ko mu bikorwa by’ubuvuzi bimaze gukorwa muri Army Week harimo n’uko habazwe umugore wari ufite ikibyimba cy’ibiro 6 mu nda
Lt Col Dr Kayondo King yavuze ko imbogamizi ituma abafite uburwayi bw’ibibyimba batavurwa kare ari umubare muke w’abaganga b’inzobere bashobora kubibaga
Lt Col Ndore Rurinda yashimangiye ko iyo nkongwa itarwanywa mu buryo bufatika mu gihugu hari gutera amapfa
Source : Igihe