• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Army Week : Abantu barenga ibihumbi 60 bamaze kuvurwa ku buntu

Army Week : Abantu barenga ibihumbi 60 bamaze kuvurwa ku buntu

Editorial 09 Jun 2017 Mu Rwanda

Nyuma y’ukwezi kumwe ingabo z’u Rwanda zitangije ibikorwa byahariwe ingabo bimaze kumenyerwa nka ‘Army Week’, hamaze gukorwa ibikorwa byinshi binyuranye harimo ubuvuzi bwahawe abantu barenga ibihumbi 60 bari bafite uburwayi bunyuranye, harimo umugore wabazwe ikibyimba mu nda ibyara cyapimaga ibiro bitandatu.

Iki gikorwa ngarukamwaka cyatangiye mu 2009, ingabo z’u Rwanda zishaka gutanga umusanzu mu gukora ibikorwa biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange. Ibi bikorwa ubusanzwe byamaraga icyumweru kimwe, gusa uyu mwaka hashyizwemo akarusho ko gufasha abaturage mu gihe cy’amezi abiri.

Mu bikorwa biri gukorwa muri icyo cyumweru cyahariwe ingabo, harimo gutanga ubuvuzi bw’indwara zinyuranye ku buntu, kubaka no gusana ibikorwaremezo binyuranye, gutanga umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba, gutunganya ibishanga n’imisozi ihingwaho, ubukangurambaga ku kurengera ibidukikije n’ibindi.

Mu kwezi kumwe ibyo bikorwa bimaze bikorwa hirya no hino mu gihugu, mu rwego rw’ubuzima, abantu barenga ibihumbi 60 bahawe ubuvuzi bunyuranye, aho 5172 babazwe indwara zifata amagufa, 13.858 bavuwe amenyo, 6199 bavuwe indwara zirimo izifata amatwi, amazuru n’izindi. Havuwe kandi abantu 16.728 bari bafite ibibazo by’amaso, 2629 bavuwe indwara zifata abagore, abagabo 8133 barakebwe (gusiramura); 7.920 bahawe inama ndetse banapimwa ku bushake virusi itera SIDA.

Uretse ibikorwa by’ubuvuzi ingabo zakoze, zanatanze amaraso angana n’amashashi 1368.

Mu bahawe ubuvuzi, harimo umubyeyi wo mu Karere ka Nyamasheke wabazwe ikibyimba mu nda ibyara yari amaranye imyaka itatu kandi gipima ibiro bitandatu, aho yavuze ko yari yaraburiye ubushobozi bwo kucyivuza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki 6 Kamena 2017, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana, yavuze ko abaganga b’inzobere mu ngabo z’igihugu babashije gufasha uyu mugore uko bikwiye.

Ati “Uyu mugore yavuriwe mu Bitaro bya Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke, yari afite ikibazo mu nda ye ibyara; harimo ikintu gipima ibiro bitandatu, ibaze umuntu w’umubyeyi wari ufite ikintu cy’ibiro bitandatu mu nda ye; ariko yaje kubagwa bavanamo icyo kintu.”

Lt Col Ngendahimana yavuze ko uretse ikibazo cy’uyu mugore ngo hari n’ibindi byendaga gusa n’iki byabashije kuvurwa hirya no hino mu gihugu aho ingabo zatanze ubuvuzi.

Inzobere mu kuvura indwara zinyuranye akaba ari nawe ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Army Week, Lt Col Dr King Kayondo, yavuze ko uburwayi uyu mubyeyi yari afite bwari ubusanzwe butarimo kanseri, bityo ngo bikaba byari byiza ko akurikiranwa uburwayi bwe butarakomera cyane.

Ati “Biriya ni ibisanzwe ku bagore ariko hari aho babibona kare bakamuvura, hari ibiterwa n’imisemburo n’ibindi byazamo kanseri ariko kuri we nta kanseri yarimo.”
Yasobanuye ko ikibazo gihari ari uko indwara nk’izi zitarabona abaganga benshi b’inzobere mu kuzibaga gusa ngo leta yatangiye ibikorwa byo guhugura abaganga banyuranye kugira ngo bajye batanga ubufasha ku bazirwanye.

Imihanda, inzu n’ibiraro byarubatswe…

Si ibikorwa by’ubuvuzi gusa ingabo ziri gutangamo ubufasha, ahubwo harimo n’ibindi bishamikiye ku bikorwaremezo nk’aho mu gihe bimaze hamaze kubakwa no gusana ibiraro 219; ibirometero 135 by’imihanda y’igitaka (feeder road) byarasanwe ahandi irubakwa; amazu 2.359 yamaze kubakwa mu gihe andi 43 akiri kubakwa. Ibyumba by’amashuri 18 byaruzuye mu gihe ibindi 13 biri kubakwa mu gihe ubwiherero 2.779 bwubatswe mu rwego rwo guteza imbere isuku n’isukura. Hakozwe kandi ibirometero 8 by’amazi mu Turere twa Nyagatare na Nyanza.

Mu rwego rw’ubuhinzi, Ha 3.462 z’ibishanga n’imisozi byabyajwe umusaruro [byarahinzwe] mu gihe kandi ingabo zafashije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kurwanya nkongwa yibasiraga ibihingwa ku buso bungana na Ha 8000.

Ku bijyanye no guhangana na n’iyo nkongwa, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Army Week, Lt Col Ndore Rurinda, yavuze ko umusanzu ingabo z’u Rwanda zatanze muri iki gikorwa watanze umusaruro kuko 95% by’aho yari yafashe yakize, ibyo yemeza ko iyo bidakorwa mu gihugu hari gutera amapfa.

Lt Col Ngendahimana yasobanuye ko abaturage bishimiye ibikorwa bitandukanye ingabo zabakoreye ndetse zigikomeje kubakorera kugeza muri Nyaka ubwo iki cyumweru kizaba gisozwa.

-6821.jpg

Lt Col Rene Ngendahimana asobanura ko mu bikorwa by’ubuvuzi bimaze gukorwa muri Army Week harimo n’uko habazwe umugore wari ufite ikibyimba cy’ibiro 6 mu nda

-6823.jpg

Lt Col Dr Kayondo King yavuze ko imbogamizi ituma abafite uburwayi bw’ibibyimba batavurwa kare ari umubare muke w’abaganga b’inzobere bashobora kubibaga

-6824.jpg

Lt Col Ndore Rurinda yashimangiye ko iyo nkongwa itarwanywa mu buryo bufatika mu gihugu hari gutera amapfa

Source : Igihe

2017-06-09
Editorial

IZINDI NKURU

[AMAFOTO]: Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda: Hafi ibihumbi ijana by’abanyeshuri bigishijwe uburyo bwemewe bwo kuwugendamo

[AMAFOTO]: Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda: Hafi ibihumbi ijana by’abanyeshuri bigishijwe uburyo bwemewe bwo kuwugendamo

Editorial 31 May 2017
Nyamagabe: Perezida Kagame yagabiye umukecuru w’imyaka 109 inka

Nyamagabe: Perezida Kagame yagabiye umukecuru w’imyaka 109 inka

Editorial 27 Feb 2019
Bisi ya RITCO itwaye abantu 60 yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko [ Amafoto ]

Bisi ya RITCO itwaye abantu 60 yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko [ Amafoto ]

Editorial 21 Sep 2017
Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo

Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo

Editorial 06 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yageze  muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi ( Amafoto )
Mu Rwanda

Perezida Kagame yageze muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi ( Amafoto )

Editorial 28 Oct 2016
Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage
Amakuru

Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Editorial 13 Aug 2021
CHAN2016:Mali izahura kumukino wanyuma na RDC Congo
IMIKINO

CHAN2016:Mali izahura kumukino wanyuma na RDC Congo

Editorial 06 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru