Kuri uyu wa 10 Kamena 2017, Imbuto Foundation yizihije imyaka 15 ishize irihirira amashuri abana bakomoka mu miryango itishoboye, kugira ngo abo bana batabuzwa uburenganzira bwo kwiga kandi bashoboye.
Abitabiriye ibirori ni bamwe mu bishyuriwe bamaze kurangiza kwiga ndetse n’abakiri mu ishuri bakaba bararengaga 2000 kuko hari abatarabashije kuboneka kubera amasomo, akazi n’ibindi.
Madame Jeannette Kagame, yasabye aba bana gukomeza kubera urumuri barumuna babo, bagifite ibibazo byo kubona uko biga.
Yashimiye abarangije kwiga bishyize hamwe mu ihuriro bise ’Edified Generation’, bakaba baratangiye kwishyurira amashuri abandi bana bafite ibibazo.
Yashimiye kandi abafatanyabikorwa banyuranye ba Imbuto Foundation, batumye iki gikorwa cy’urukundo kigerwaho.
Imbuto Foundation, yishyurira aba bana yitaho amashuri ikanababaha buruse muri za kaminuza zitandukanye .
Madamu Jeannette Kagame, yagaragaje ko Umuryango Imbuto Foundation mu myaka 15 umaze, hari ubufasha bukomeye umaze guha abana b’abahanga bava mu miryango itishoboye.
Jeannette Kagame avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kongera kubaka u Rwanda ngo bitari byoroshye, bityo ko mu bihe nk’ibyo byari ngombwa ko hongera gutekerezwa ibibazo byose byari byugarije Abanyarwanda, hakabaho no kubishakira ibisubizo birambye, ati “kimwe muri icyo ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwabonye ni uguteza imbere uburezi n’uburere bw’abana b’Abanyarwanda, cyane cyane ko mbere uburenganzira bwo kwiga butabonwaga na bose, hakozwe byinshi rero birimo kubaka amashuri binyuze mu kwitanga dudafatanyije n’inshutizi zacu, abana batangira kugana amashuri ari benshi.”
Yakomeje agira ati “nyuma yaho gato Imbuto Foundation yatangiye kubona amaburuwa menshi y’abana batishoboye basabaga gufashwa kwiga, dutangira rero gutekereza icyo twakora ngo dutange umusanzu wacu, iki nicyo cyateye ababyeyi mubona hano n’abandi badahari, abariho n’abatariho kwitaba iryo jwi rya Imbuto.”
Jeannette Kagame avuga ko kugira ngo ibi bikorwe byatewe n’ishyaka ryo gushyigikira gahunda za leta aho yari imaze gutanga uburezi bwa bose, bityo nabo bakaba barasanze nta mwana ukwiye kubura ayo mahirwe yo kwiga kubera ko avuka mu muryango utishoboye.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu myaka 15 umuryango Imbuto umaze hari byinshi umaze gukora
Madamu Jeannette Kagame kandi yibutsa, ari abafashijwe na Imbuto Foundation kwiga cyangwa abandi bose bagifashwa nayo gukomeza kuba urumuri ku bandi, no gukomeza kubaha ababyeyi babo, ati “Iyo wumvise ubuhamya bwanyu mwese, ubona akamaro ko kugira igihugu n’umuryango mwiza w’Abanyarwanda, nimukomeze kuba urumuri rw’Urungano no mu zindi gahunda ziteza imbere igihugu cyacu cyane cyane urubyiruko nkamwe, ntabwo isano dufitanye irangirana no kubafasha kwiga gusa, murusheho kujya mumenyesha Imbuto Foundation amakuru yanyu.”
Asaba ababyeyi gukomeza kuba hafi y’abana babaha ubumenyi, gusa akanibibutsa ko n’ubwo ibyagezweho ari byinshi, hatakwirengagizwa ko hakiri byinshi bigikwiriye kwitabwaho.
Umuryango Imbuto Foundation watangiye mu mwaka wa 2003, ukaba unavuga ko wabashije gutanga buruse “bourses” zirenga ibihumbi birindwi.