• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca

Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca

Editorial 14 Jun 2017 ITOHOZA

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga rwemeje ko ikirego cya Dr. Niyitegeka Theoneste atari impaka zijyanye no kurangiza imanza nk’uko yari yabiregeye

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwavuze ko ikirego cya Dr. Niyitegeka yaruregeye arusaba gukemura impaka ziterwa no kuba yarahamijwe icyaha, agahabwa n’ibihano bidakurikije amategeko n’urukiko Gacaca rw’Ubujurire rwa Gihuma mu Murenge wa Nyamabuye.

Urukiko ruvuga ko Dr. Niyitegeka yaregeye kuba yarahamijwe icyaha hashingiwe ku ngingo ya 11 agaka ka 4 k’itegeko ngenga nimero 16/2004 kandi aka gaka ntakarimo.
Niyitegeka kandi ngo yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 n’urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Gihuma hakurikijwe agaka ka 4 k’ingingo ya 14 ka ririya tegeko ryavuzwe haruguru kandi nyamara ntaho iki gihano kigaragara muri iyo ngingo.

Urukiko rusoma urwo rubanza, rwavuze ko ntaho rwahera ruvuga ko ibyo Dr. Niyitegeka yahamijwe ari impaka zishingiye ku rubanza yaciriwe n’urukiko Gacaca rwa Gihuma.

Urukiko rwavuze ko n’ubwo yahamijwe ibyaha mu gaka katagaragara mu ngingo z’itegeko ntaho rwahera rwemeza ko ari impaka zishingiye ku byaha yahamijwe kuko atabasha kugaragaza icyaha cyari kumuhama.

Naho kuba yarahawe igihano cyo gufungwa imyaka 15, hashingiwe ku ngingo itagaragaza icyo gihano, urukiko rwavuze ko Dr. Niyitegeka Theoneste atagaragaza ikindi gihano akwiye kuba yarahawe cyangwa se ngo agaragaze ko hari ikindi kirengangijwe bityo ko atari impaka zivugwa mu irangiza ry’urubanza rwaciwe n’urukiko Gacaca rwa Gifumba.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwavuze ko Dr. Niyitegeka atagomba gutanga amagarama yose y’urukiko ibihumbi 25RWf kuko yaburanye afunze.

Dr. Niyitegeka wigeze kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repuburika, yakatiwe n’urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Gihuma imyaka 15 y’igifungo mu mwaka wa 2008.

Yakatiwe icyo gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba afungiye muri Gereza ya Muhanga.

Dr. Niyitegeka n’umwunganira mu mategeko ntibatangaje niba bazajuririra ibyemezo by’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye.

-6965.jpg

Dr. Niyitegeka Theoneste

2017-06-14
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda

Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda

Editorial 04 Jun 2019
Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Editorial 30 Dec 2023
General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

Editorial 01 Mar 2025
Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35,  basubijwe mu buzima busanzwe  n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame

Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35, basubijwe mu buzima busanzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame

Editorial 26 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi
Mu Rwanda

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Editorial 28 Apr 2017
Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara  gufungwa imyaka 22
Mu Mahanga

Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara gufungwa imyaka 22

Editorial 04 Mar 2016
Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru
POLITIKI

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Editorial 06 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru