Uyu munsi, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze.
Uyu muhango wabereye kuri Stade Nyamirambo wabanjirijwe no gusoza amasomo y’aba ofisiye bato muri Polisi y’Igihugu.
Polisi y’u Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 17 imaze ishinzwe aho yahuriranye n’umuhango wo gusoza amasomo ya gipolisi yinjiza abapolisi 363 mu cyiciro cy’abofisiye.
Aba bapolisi batangiye aya masomo muri Kanama 2016, akaba yari amaze amezi 10 biga ajyanye n’igipolisi, ubuyobozi (leadership), akarasisi, imyitozo ngororamubiri n’andi anyuranye.
Aya masomo yatangiranye abanyeshuri 370 barimo 20 bari baturutse mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS). Amasomo yasojwe n’abagera kuri 363 barimo ab’igitsina gore 33 mu gihe abandi barindwi batabashije kurangiza ku bw’impamvu zirimo iz’imyitwarire n’ibibazo by’ubuzima.
Uyu muhango wabanjirijwe no kwereka Minisitiri w’Ubutabera akaba anafite mu nshingano Polisi y’u Rwanda, Johnston Busingye, abofisiye barangije amasomo, bikurikirwa n’akarasisi kakozwe n’abo bapolisi.
Polisi yashinzwe mu 2000, mu myaka ishize ikaba yarakozemo ibikorwa binyuranye birimo kubungabunga umutekano haba mu gihugu no hanze yacyo mu butumwa bunyuranye.
Uretse ibyo kandi yagiye ikora n’ibikorwa biteza imbere abaturage nko kubagezaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, amazi n’ibindi bitandukanye byagiye bikorwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo kizwi nka ‘Police Week’.
Muri uyu mwaka, ibi bikorwa byatangiye ku wa 16 Gicurasi, bikaba byari bimaze ukwezi bikorerwa hirya no hino mu gihugu.